Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abasirikare ba Zambia barigira ku Rwanda uburyo rwiyubatse ruvuye ku busa   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 September 2016

 
 

Itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuru rikuru rya Gisirikare muri Zambia riri mu Rwanda guhera ku wa 24 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira mu ruzinduko rugamije kwigira ku iterambere ry’u Rwanda n’imbaraga zashyizwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba basirikare bagera kuri 24 baje mu Rwanda nka kimwe mu bihugu byatoranyijwe gifite byinshi byafasha mu nteganyanyigisho z’ishuri ryo muri Zambia.

Ubwo basuraga Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda kuri uyu wa 26 Nzeri 2016, Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi uyoboye iri tsinda akaba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Zambia yashimangiye ko biteze kunguka byinshi bishimangira ibyo biga mu ishuri muri uru ruzinduko bakazanabishyira mu bikorwa mu gihugu cyabo.

JPEG - 278.7 kb
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ashyikirizwa impano na Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi uyoboye itsinda

Brig Gen Sitali yashimangiye ko baje kwigira ku Rwanda by’umwihariko nk’igihugu cyiyubatse bikaba ari ingirahamaro ku banyeshuri kuko inzira rwanyuzemo ari ubumenyi bwimbitse mujyanye n’ibyo biga mu nyandiko.

Yagize ati “Iyo urebeye u Rwanda mu 1994 n’u Rwanda rw’uyu munsi ubona ko bitandukanye. Habayeho ubushake bwa Politiki no kwiyemeza kuri buri wese mu gihugu kandi bashyinguye amateka mabi mu kubaka u Rwanda rushya. Ni cyo cyatuzanye kwiga mu Rwanda, uko rwiyubatse.”

Yashimangiye ko bizeye kwiga amasomo atandukanye, gusura ibikorwa by’iterambere birimo inganda n’ibindi, n’uburyo Abanyarwanda batojwe gukora imirimo ifitiyeigihugu akamaro mu kubaka igihugu.

JPEG - 277.8 kb
Gen Patrick Nyamvumba na we aha impano Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi

Uru ruziduko ngo rugamije guhaha ubumenyi mu nzego zinyuranye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage n’izindi nyinshi zigwa mu nteganyanyigisho y’ishuri.

Basuye Minisiteri y’Ingabo nyuma yo gusura Urwibutso Rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku wa 25 Nzeri, ndetse bazakomeza basura ibigo n’inganda, Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama n’irya Gako, umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Minisiteri y’Ingabo itangaza ko u Rwanda ruzungukira cyane muri uru ruzinduko ibijyanye gukomeza umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

JPEG - 4.6 Mb
Iri tsinda rikomeje uruzinduko rwo kwigira ku iterambere ry’u Rwanda n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda muri ryo
JPEG - 305 kb
Brig Gen Sitali Dennis Alibizwi uyoboye itsinda ry’abasirikare bakuru baturutse muri Zambia
 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.