2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umwambaro wa kiyisilamu uhisha isura y’abagore (niqab) waciwe mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-06 08:19:11

 
Share on:
 
Yasuwe:1
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMIR) kuva kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016, wategetse abagore b’abayilamu kutongera kwambara umwambaro uhisha uburanga bwabo (niqab) mu rwego rwo kwirinda iterabwoba.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al Fitr, Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, yasobanuye ko kubuza abagore guhisha uburanga bwabo, bikozwe hatirengagijwe ko inyigisho za korowani.

Yavuze ko uwo mwenda ubwawo udateye ikibazo, ahubwo ko ikibazo ari abashobora kuwukoresha mu bikorwa by’iterabwoba.

Ati” Mu Rwanda iterabwoba ryo ryaragaragaye rirahari kuko hari urubyiruko rwashatse kwiyunga n’imitwe y’iterabwoba, nubwo byanditswe muri korowani ko umugore agomba kwambara akikwiza agasiga uburanga ariko uriya mwambaro ubwawo si ikibazo ahubwo abashobora kuwukoresha nabi abagabo cyangwa bakawukoresha ibikorwa by’iterabwoba nibo kibazo nyamukuru.”

JPEG - 35.1 kb
Mufti Hitimana yemeza ko uyu mwambaro ushobora gukoreshwa mu iterabwoba
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE