Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abashinjacyaha basabwe guhangana n’ibyaha byazahaje abaturage   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 April 2016

 
 

Minisitiri w’intebe Anastse Murekezi kuri uyu wa Kane yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 5 ku rwego rw’ibanze abasaba kunoza akazi kabo bibanda ku byaha bisigaye bizengereza igihugu n’abaturage.

Abarahiye ni Mwizerwa Flora, Uwineza Margaret, Mukeshimana Jacqueline, Ingabire Liliane na Uwamahoro Chantal.

Minisitiri w’intebe yasabye abarahiye gukorana neza n’inzego zose, yibutsa urwego rw’ubutabera rubashinzwe ko hari amadosiye akomeye rugomba kwitaho nk’uko byasabwe mu mwiherero wa 13 uheruka w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Yagarutse ku byaha bikwiye gushyirwamo ingufu bigashakirwa amategeko n’ibihano bikarishye birimo ibihungabanya umutekano w’igihugu n’ibibuza amahwemo abaturage muri rusange birimo ubujura no gufata ku ngufu; ibyaha byo kunyereza imitungo y’igihugu, ibyaha bya ruswa, ubujura bwazengereje abaturage hirya no hino, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, n’ibindi .

JPEG - 293.5 kb
Mwizerwa Flora yavuze ko amategeko ari kuvugururwa azatuma bahashya ibyo byaha bisigaye bikabije (Foto James R)

Murekezo yavuze ko hari n’ibyaha bitarasobanuka kugeza ubu bitewe n’amategeko.

Ati “Abana b’insoresore bigira indakoreka, bagafata ku ngufu abana n’ abakecuru, ugasanga bariba bakajyanwa kuri polisi wawundi wibwe ngo nagemure; hashira iminsi 2 cya gisambobakakirekura kigasubira muri bya byaha. Bene abo bakajyiye mu buroko bajakora imirimo nsimburagifungo ibyo bakoze bikavamo agaciro kishyura wa wundi wibwe.”

Murekezi yavuze kandi ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari abigize indakoreka.

Ati“Ntitwakomeza kwihanganira ababangamira abanyamurava. Ibyo bituma abantu bararaa n’amatungo, hakava n’indwara zikomoka ku mwanda.”

Abashinjacyaha basabwe kwegera abaturage bakajya aho abantu bahuriye haba mu nsengero, mu nama, n’ahandi bakumva ibibazo n’ibyaha bibabangamiye bagakorana n’urwego rw’ubugenzacyaha bagashinja abanyabyaha abafite ibyaha bakabihanirwa .

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.