Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abarimu mu gihugu hose batangiye guhabwa mudasobwa ku nguzanyo   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye yatangije gahunda yo kuguriza abarimu mudasobwa zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Iyi gahunda ya musadobwa ku mwarimu yaguwe mu gihugu hose ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo nyuma y’uko mu mwaka wa 2013 yatangijwe mu mujyi wa Kigali yunganira isanzwe ya Mudasobwa umwe ku mwana.

Abarimu bahawe izi mudasobwa zakorewe mu Rwanda n’Ikigo Positivo BGH zikongerwaho internet (modem) na Airtel Rwanda bishimira ko bunganiwe mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse n’uburyo bwo kuzishyura muri Koperative Umwalimu Sacco bukaba butagoye kuko ari kimwe cya cumi cy’umushahara buri kwezi.

JPEG - 316.7 kb
Minisitiri Musafili aha mudasobwa umwe mu barimo (Foto: James R)

Tuyizere Theogene wigisha indimi mu Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Fransisiko i Shangi mu karere ka Nyamasheke yagize ati “ Izi mashini tubona byanze bikunze ziraza kudufasha kuko hari byinshi tuba dukeneye gukora. Baduhaye na interinet y’igihe kirekire, ibyo umuntu adashobora kubona mu bitabo tuzabibona. Tuzajya dukoresha amajwi, amafoto n’amashusho n’ibindi nk’imfashanyigisho.”

Nzamurambaho Frederick wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kirwa yogeyeho ati “Numva bizadufasha cyane kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kwiyongera, ndetse tuzakomeza kujya tuzijyana mu ishuri twigishe abana ibintu natwe twakoreye ubushakashatsi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Papias, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo byafatanyije muri iyi gahunda ije guindura ubuzima bw’umwarimu akagera ku kigero cyo kwigisha abana ibyo bumva.

Dr. Musafiri yagize ati “Turizera ko niba dushoboye kugeza ikoranabuhanga ku barimu bizabafasha kugera ku nshingano zabo bakanoza umurimo. Abarimu ntibafasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga badakoresha. Ni yo mpamvu bafashijwe kubona mudasobwa na ‘modem’.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, yashimye iki gikorwa kuko kije gufasha abarimu kunoza umurimo.

Yagize ati “Kuba abarimu bahawe mudasobwa ni ikintu gikomeye ndetse twanabashimiye, kubera uruhare tuzirikana ko bagira mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Bivugwa ko iyi gahunda yo igamije kugera ku barimu basaga ibihumbi 60 mu byaro na 2000 mu mijyi.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.