Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti   

  Yanditswe na RNP
 July 2016

 
 

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 (RWAFPU6) bageze mu gihugu amahoro bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).

Iryo tsinda riyobowe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe ahagana saa munani z’amanywa ku itariki 24 Nyakanga.

Bakiriwe ndetse bahabwa ikaze na CP Cyprien Gatete wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi utashoboye kuhaboneka, abashimira akazi keza bakoze ndetse no kuba barahagarariye igihugu nk’uko bikwiye.

CP Gatete yababwiye ati:"Murakaza neza mu rwababyaye. Ubumenyi mwungukiye mu butumwa bw’amahoro muzabusangize bagenzi banyu ; bityo mufatanye gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo."

JPEG - 224 kb
Abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Haiti bagera ku kibuga cy’indege

RWAFPU6 yasimbuwe na RWAFPU7 yagiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iri tsinda kimwe n’andi yaribanjirije rikaba risize umurage mwiza muri iki gihugu nka Kominiti Polisingi, n’Umuganda ngarukakwezi.

Binyuze mu muganda, RWAFPU6 yafatanyije n’abaturage buri wa gatandatu w’ukwezi aho basiburaga imihanda n’imiyoboro y’amazi, kwubaka amashuri no gufasha abatishoboye barimo abana b’imfubyi.

CP Mugisha yagize ati:"Gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu butumwa bw’amahoro biri mu byo abapolisi b’u Rwanda bimiriza imbere, bakaba mu byo bakora harimo kwigisha abaturage uko bashobora kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, kandi iyi mikorere yadufashije kurangiza neza inshingano zacu kuko batwibonagamo"

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.