Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Taliki ya 1 Ukwakira abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye, imyitozo bari bamaze amezi ane bakora mu kigo cya polisi i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmannuel K Gasana wari mu muhango wo gusoza iyi myitozo yasabye abapolisi barangije iyi myitozo kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukora kinyamwuga.

Uyu muhango wo gusoza iyi myitozo kandi wanitabiriwe n’abayobozi bungirije ba polisi harimo DIGP Dan Munyuza na DIGP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi b’ofisiye bakuru ba polisi.

Umuyobozi mukuru wa polisi IGP Gasana yabwiye abarangije amahugurwa ko amezi ane bamaze bitoza ari ingirakamaro ndetse n’inyongera ku bundi bumenyi bari basanganywe mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

IGP Gasana yagize ati” inshingano zanyu n’ugucunga umutengano w’abanyarwanda kandi ibi bisaba ubumenyi mu rwego rwo kunoza ibikorwa n’akazi kanyu mutanga serivisi nziza.”

IGP Gasana yabwiye kandi abarangije imyitozo ko kumenya inshingano zabo, kwitwara kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabapfura ndetse no gusigasira indangagaciro za gipolisi kuko ariyo nkingi ya mbere y’imyitwarire myiza mu kazi .

IGP Gasana yongeye ati” mwahawe ubumenyi bwihariye mu rwego rwo guhora muri maso kugira ngo mwitegure guhangana n’ibyaha biri kwiyongera buri munsi harimo nk’iterabwoba”

IGP Gasana yasoje iyi myitozo avuga ko ubu bumenyi abapolisi bahawe ko butarangirira aha kuko buzakomeza kujya butangwa kubera ari isoko yo gukora kinyamwuga ndetse no guhangana n’impinduka za hato na hato mu kazi kabo ka buri munsi.

imyitozo isanzwe ya gipolisi ahanini usanga ishingiye kuri tekiniki ndetse n’uburyo bwo kwirinda igihe cyose bibaye ngombwa, isuku n’ubuzima, ubumenyi bwo gukoresha intwaro n’amakarita ndetse n’ibindi.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.