Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abanyarwandakazi batanzweho urugero rw’ubushobozi bw’umugore w’Afurika   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 July 2016

 
 

Abanyarwandakazi 64% bagize Inteko ishinga amategeko, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda batanzweho urugero rw’uko umugore wa Afurika ashoboye nk’umugabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mahawa Kaba Wheeler ushinzwe uburinganire bw’Umugore n’iterambere mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yavuze ko umugore w’Afurika ashoboye ku kigero kimwe n’Umugabo.

Ubwo yari abajijwe icyo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ukora mu rwego rwo kuzamura umugore wasigajwe inyuma, Mahawa Kaba Wheeler yavuze ko Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ukora ibishoboka byose ngo umugore w’Afurika akomeze kugira uburenganzira bungana n’ubw’umugabo ariko avuga ko batakoze igikwiye ngo amakuru n’ibikorwa bijyanye no guteza imbere umugore bimenyekane.

Mahawa Kaba Wheeler yagize ati “ Ntabwo nakwihandagaza ngo mvuge ko uburinganire bw’umwari n’umutegarugori bwagezweho 100% muri Afurika ariko turakora ibishoboka byose ngo umugore muri Afurika agire ijambo nk’uko Abanyarwanda bagenzi bacu bamaze kubigeraho.”

JPEG - 326.2 kb
Mahawa Kaba Wheeler ushinzwe uburinganire bw’Umugore n’iterambere muri AU

Mahawa Kaba Wheeler yakomeje avuga ko hari urwego umugore muri Afurika yavuyeho hari naho ageze. Yagize ati “ Urugero nko mu Rwanda abagore bagize 64% bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Perezidante w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda ni umugore, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ni umugore kandi ukiri muto ibi byose n’ingero zigaragaza ko umugore w’Afurika ashoboye ku kigero nk’icy’umugabo.”

Imigani igaragaza umugore nkaho adashoboye ikwiye kurwanywa...

Mahawa Kaba Wheeler ushinzwe uburinganire bw’Umugore n’iterambere mu muryango w’bumwe bwa Afurika (AU) yavuze ko iyi migani yakoreshwaga abantu batarajijuka ngo bamenye ko umugore ashoboye ndetse byose ngo biterwa n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi. Kugira ngo ibi bishire ngo birasaba kwigisha buhoro buhoro ngo abantu bazagenda babona ko abagore bashoboye nk’abagabo.

Mahawa Kaba Wheeler yagarutse ku ijambo rya Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ubwo Perezida Kagame yahabwaga igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire aho yavuze ko ahagaragaye umugabo ushoboye hashobora no kuboneka umugore ushoboye.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi bari mu nzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo ndetse itegeko nshinga ry’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo nibura 30% bagomba kuba ari abagore.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.