Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abanyarwandakazi bashyingirwa batazi guteka bakongeza imirire mibi   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 September 2016

 
 

Sosiyete Sivile yiyunze mu rugamba Guverinoma y’u Rwanda imazemo igihe rwo guhangana n’imirire mibi nyuma y’aho bigaragariye ko iki kibazo kidaterwa n’uko habuze ibiribwa ahubwo gikururwa n’ubumenyi buke, imyumvire ikiri hasi n’ibindi bibazo bishobora kwirindwa.

Imiryango itegamiye kuri Leta yahagurutse mu gihe imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko ukugwingira kw’abana bakiri munsi y’imyaka itanu guhagaze ku kigero cya 38% kandi Abanyarwanda bihagije mu biribwa (food security) ku kigero kiri hejuru ya 80%.

JPEG - 225.7 kb
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Umuryango ushinzwe guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda (SFH Rwanda) Manasseh Wandera Gihana imbere y’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta

Mu nama yahuje abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje guhanana n’iki kibazo ku wa kabiri n’abahagarariye amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere (DJAF) hagaragajwe ko bigoye guhuza imibare yo kwihaza mu biribwa n’iyo kugwigira mu bana b’u Rwanda ariko ngo birashoboka.

Hagaragajwe ko ababyeyi batonsa abana ndetse n’abangavu batigishwa gutegura indyo yuzuye bari mu batuma iyi mibare idahura.

Pierre Damien Hakizayezu ukuriye DJAF mu karere ka Burera, yashimangiye ko mu guhangana n’iki kibazo hakwiye kurebwa ku burezi bw’abana b’abakobwa guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza bagahabwa ubushobozi buhagije bwo kumenya gutegura indyo yuzuye cyane mu muco nyarwanda bagira uruhare rukomeye ku mibereho y’ingo.

JPEG - 98.8 kb
Abana b’u Rwanda bafite ibiribwa bihagije ku buryo ukugwingira kwakabaye kuri hasi cyane

Yasabye abakobwa kwikuramo ibya visiyo (vision) bituma bashaka kwihunza inshingano kandi hari uburyo karemano batahunga mu guhangana n’ikibazo gihari kandi ari na bo benshi mu gihugu.

Yagize ati “Abakobwa ba ‘vision’ ni zo mbogamizi tureba zikwiye kuvaho. Mu by’ukuri uko baba bari kose ntibashobora kwibagirwa inshingano karemano bahawe zo kuba ari bo babyara bakanarera [bafatanyije n’abagabo birumvikana], ariko bafite uruhare rukomeye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Umuryango ushinzwe guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda (SFH Rwanda) Manasseh Wandera Gihana, yashimangiye ko hagikenewe guhindura imyuvire ku bakobwa, abahungu ndetse no kubabyeyi muri rusange.

Ati “Twatekereje kubikoraho kuko guhindura imyumvire ni ikintu kidakorwa rimwe. Bisaba kwigisha ariko bigasaba no guhozaho.”

Yakomeje agira ati “Niba dufite abari batazi guteka ni ukuvuga ko tugomba gukangurira abagore n’abagabo bazi guteka kugira ngo babigishe. Si n’abari gusa, n’abahungu bamenye guteka indyo yuzuye kugira ngo tugire Abanyarwanda bakuze neza.”

SFH Rwanda n’indi miryango bifashishije n’abahanzi mu bukangura mbaga kuko ngo bagira uruhare mu guhindura imyumvire. Umuhanzi Tom Close yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gufasha muri uru rugamba cyane ko yumva uburemere bifite nk’umuhanzi akaba n’umuganga.

Yagize ati “Ikibazo cy’imirire mibi mbona cyaragize imbaraga kubera ko Abanyarwanda batari bazi ko gihari; umuntu aba afite uko abayeho akabyumva ko ari uko rimwe na rimwe ugasanga umuntu ni umuhinzi ariko ibyo ahinze arabigurisha agahaha ibindi, cyangwa se akarya bikeya kugira ngo asagurire isoko. Ubuzima nk’ubwo iyo utazi ko ari bubi ukomeza kububamo bukakugiraho ingaruka.”

Leta y’u Rwanda yishimira intambwe intambwe imaze guterwa mu guhangana n’imirire mibi kuko mu myaka itandatu ishize abana bagwingiye bakiri munsi y’imyaka itanu babarirwaga ku kigero cya 44% mu gihugu hose. Gusa haracyakenewe imbaraga nyinshi cyane ko uturere dufite imibare iri hejuru ati utweza cyane.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.