Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abanyarwanda benshi baracyagorwa no kwemera guhara ibyo batsindiwe   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Urugaga rw’abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda ruratangaza ko rukibangamiwe n’uko umubare munini w’Abanyarwanda ugifite imyumvire yinangiye ku bijyanye no kurangiza imanza kuko bigora benshi kurekura ibyo batsindiwe.

Habimana Vedaste Perezida w’Urugaga rw’Abaheshab’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, ahamya ko umubare w’abemera kurangizwa imanza ku neza bataragera no kuri 1%, bikaba ari imbogamizi ikomeye ku mwuga wabo.

Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango Itanga ubufasha mu by’Amategeko yahabwaga Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashya 40 barahiriye muri Mutarama 2016 kuri uyu wa Gatatu, Habimana yagaragaje ko kuba imyitwarire yo kudashaka gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ari imbogamizi ikomeye bagihura nay o mu mwuga wabo.

Yagize ati “Burya nta wemera ko atsinzwe avuge ati ‘ndatsinzwe koko.’ Iyo biza kuba ari uko biteye ntabwo kurangiza imanza ku gahato byakabayeho. Umuntu yagombye gutsindwa agahita ahamagara uwamutsinze ati ‘rwose wantsinze ngwino ufate ibyawe’, ariko si uko bimeze. Iyo ugiye kujanisha ngira ngo sinzi niba na 1% waribona.”

Yakomeje avuga ko nubwo bahura n’izi mbogamizi nta kibabuza gukora umwuga wabo kuko babyemererwa n’amategeko, ndetse bemererwa no kwitabaza izindi nzego zirimo n’iz’umutekano mu gihe babona ko aho bagiye kurangiza imanza hatizewe.

JPEG - 153.9 kb
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashya bahabwaga amahigirwa i Kigali

Abahesha b’inkiko bamwe na bamwe banenzwe kudindiza irangizwa ry’imanza kubera gutinya kwiteranya abatsinzwe babona babatusha ububasha.

Minisiteri y’Ubutabera isaba abaturage kutabona Abahesha b’Inkiko nk’abanzi babo baje gufata ibyabo ku ngufu kuko babyemererwa n’amategeko.

Abahesha b’inkiko bari mu byiciro bibiri abatari ab’umwuga akaba ari umukozi wa Leta uhabwa ububasha n’itegeko. Harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere, uw’Umurenge n’w’Akagari, Abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage, Umukozi wa Minisiteri ushinzwe gukurikirana irangizwa ry’imanza, Umuyobozi wa gereza n’abandi babihererwa ububasha n’itegeko.

Icyiciro cya kaibiri ni icy’ab’Umwuga, bashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandiko mpesha ziriho inyandiko mpuruza, no gukora imirimo ijyanye n’ububasha bwabo, bakabikora nk’akazi kabo k’ibanze.

Iyi Minisiteri ihamya ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barenga 2620, naho abarenga 300 bakaba ababigize umwuga.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.