Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abanyarwanda batanditse mu bitabo by’irangamimerere bagiye gukomorerwa   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 2 months ago

 
 

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gusuzuma gahunda izafasha Abanyarwanda batagira aho babarizwa mu bitabo by’irangamimerere kwandikwa kuko ari uburenganzira bwabo nyuma.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Kaboneka Francis yijeje Abanyarwanda ko ntawuzabuzwa uburenanzira biturutse ku mateka mabi igihugu yatumye abantu bamwe batandikwa mu bitabo bya Leta by’irangamimere.

Ubwo Minisiteri y’Ubutegets bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru basobanura ibikubiye mu mushinga wo kuvugurura itegeko ry’abantu n’umuryango ryagiyeho mu 1988 ryasimbuwe n’itegeko no 32/2016 ryo kuwa 29/08/2016, Minisitiri Kaboneka yatangaje ko iri vugurura rigamije guhuza imitegekere n’aho Isi igeze. .

Uwo mushinga w’itegeko ukubiyemo kuba hagiye koroherezwa abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko badafite ibitabo bya Leta by’iranamimerere banditsemo, Leta ibafashe kubona ibyangombwa by’amavuko ku buntu.

Ibi byangombwa ariko ngo bitandukanye n’icyemezo cy’amavuko (Attestation de Naissance), abakuru bakazajya babyishakira nk’uko amategeko abibemerera.

Itanga ry’ibi byangombwa rigiye gukuraho ikibazo cy’abana batandikisijwe bahite bandikishwa mu mirenge yabo kimwe n’abandi badafite aho babarizwa mu bitabo bya Leta biturutse ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima bavukiyemo no kubura imiryango babarizwamo.

Kugeza ubu 91% by’abagore ni bo babyarira kwa muganga, igihe iri tegeko rizaba ryamaze gushyirwaho bizafasha ababyeyi kwandikisha abana bakivuka, mu iminsi yo kumwandikisha mu murenge nayo ive kuri 15 ishyirwe kuri 30.

Minisitiri w’Uburinganire n’Itarambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko kujyanisha itegeko ry’abantu n’umuryango n’imitegekere igezweho, bigamije kwimakaza uburinganire muri iryo tegeko rishya.
Ati “Aho tumariye kugira ubuyobozi bwiza bushyira imbere uburinganire byari ngombwa ko bishirwa no mu itegeko rishya. Urugero nko Ku byemezo byafatirwaga umwana wasangaga ari ibitekerezo by’umugabo bigenderwaho gusa kandi buri gihe si cyo bivuze ko icyo umugabo avuze cyose ari cyo cyiza.”

Kutagira ubwenegihugu kimwe no kubutakaza, amasezerano y’abashyingiranywe n’ay’ubutane, kutandikisha umwana urerwa n’umuryango utari uwe no kwandukuza uwapfuye mu bitabo bya Leta, bigira ingaruka kuri serivisi zimwe na zimwe Leta bigatuma hatabaho igenamigambi rishingiye ku mibare nyayo y’abaturage bagenewe ibikrwa runaka bihagije.

Leta yiyemeje ko izandikwaho abana badafite imiryango bashobora kwiyandikishirizaho, cyane nk’abakiri mu mihanda hirya no hino mu gihugu, abari mu bigo bitandukanye Leta ikusanyirizamo.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.