2017-07-27 14:29:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu Rwanda bakunda kuganira ku ihohoterwa, ryabakorerwa bakaruma gihwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-14 12:04:27

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Handicap International iratangaza ko mu gihe Abanyarwanda benshi baba bafite ibyo bavuga ku ihohoterwa ry’uburyo bwose usanga abahohotewe bananirwa kurivuga ari na byo bituma bikigorana ko ricika.

Inyigo yakozwe n’uyu muryango mu ntara y’Uburengerazuba yagaragaje ko kubera imyumvire ishingiye ku buryo bamwe mu bantu bafatwa mu miryango ndetse n’ishingiye ku muco hari aho ihohoterwa rikorwa ariko abantu bagatinya kurigaragaza atari uko bariyobewe.

Umukozi wa Handicap International, ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubukangurambaga mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Nyirabageni Nicole, yashimangiye ko mu byo babonye ari uko nta munyarwanda utazi ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iriterwa n’amakimbirane mu miryango ndetse n’irikorerwa abafite intege nke, ariko boroherwa no kuriganiraho kurusha kurivuga barikorewe.

Yagize ati “Kuvugira mu ruhame biroroshye ariko iyo ikibazo kiriho biragorana kwifungura. Abanyarwanda bakunda guhisha ibanga, ariko tugerageza kubumvisha ko iyo ari ribi rigomba gusohoka.”

JPEG - 79.2 kb
Karangwa Charles arasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko ihohoterwa rigomba guhanwa n’amategeko

Karangwa Charles ukuriye uyu mushinga yongeyeho ko icyo abanyarwanda bakeneye ari ihinduramyumvire ku ihohoterwa bimwe byo guhisha ibanga byafatwaga nka kirazira bigakosoka.

Yatanze urugero rw’inyigo yakozwe mu baturage ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho abaturage babazwaga icyakorerwa umugabo wafashe umukobwa uri mu myaka y’ubukure hagati yo kumumushyingira no kugukurikiranwa n’amategeko, aho abaturage benshi bagiye bahitamo kumumushyingira bikaba bigaragaza imyumvire ikiri hari.

Yakomeje avuga ko umushinga wabo umaze gufasha Abanyarwanda benshi mu turere dutatu Rubavu, Gasabo na Rutsiro bari mu byiciro byibasirwa n’ihohoterwa kubasha kwiyakira no kumenyera kuvuga.

Abo barimo abakobwa babyariye iwabo, imiryango ihora mu makimbirane, abakora uburaya, abafite ubumuga ndetse n’abana muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE