2017-06-22 17:42:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda bafunguriwe amarembo ya Convention Center

Yanditswe na Claude Ntawitonda

Kuya 2016-07-22 06:03:43

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, baramenyesha abakeneye kugana CONVENTION CENTRE ko guhera tariki ya 21/08/2016, imiryango ifunguye.

Abakeneye kugana iyi Convention Center bayobowe mu buryo bukurikira:

Abafite imodoka, bazakoresha umuhanda uva ku isangano rya MINIJUST bakomeze berekeza mu muhanda uca hagati ya MINIJUST na CONVENTION CENTRE binjirire mwirembo ry’inyuma ya CONVENTION CENTRE ari na ryo bazakoresha basohoka bagasubira inyuma aho baturutse cyangwa bakagana mu umuhanda wo mu Rugando werekeza kuri Hoteli Lemigo.

Ku banyamaguru bo bashobora kugana CONVENTION CENTRE baturutse ku muhanda uva ku Kabindi werekeza roundabout isanzwe ya KBC, umuhanda uva Kacyiru uturutse kuri ku isangano rishya yo kuri NINZI HILL HOTEL hamwe n’umuhanda uturuka MINIJUST ugakomeza ugana kuri roundabout ya KBC.

Aho waba uturutse hose, umuryango munini- (main gate) ubangikanye na roundabout isanzwe ya KBC, niwo uzakoreshwa n’abanyamaguru mu kwinjira no gusohoka.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE