Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abanyarwanda 60 bahawe buruse yo kwiga mu Bushinwa   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abanyarwanda 60 batangiye kwerekeza mu Bushinwa nyuma y’uko bahawe buruse zo kwiga muri kaminuza zitandukanye zo muri icyo gihugu.

Abo banyeshuri bagiye gukurikirana amasomo y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwenjeniyeri, imari, ikoranabahanga mu isakazamakuru no gutumanaho, ubuvuzi, itumanaho, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi mpuzamahanga n’Imenyekanishabikorwa n’ibindi.

Leta y’u Bushinwa izabishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi byose bazakenera mu gihe cyose bari ku ntebe y’ishuri.

Ubusanzwe iki gihugu cyatangaga buruse ku Banyarwanda babarirwa mu 40 buri mwaka, ariko muri uyu wa 2016 umubare wabo wariyongeye.

Mu birori byo gusezera ku babonye buruse ku wa Kane, Umuyobozi muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Cao Zhimin yababwiye ko babonye amahirwe akomeye yo kwiga ahantu hizewe.

Yabasabye kuziyungura ubumenyi mu rurimi, umuco, ikoranabuhanga n’imibereho y’Abashinwa.

Ati” Ndabizi ko mukeneye kumara igihe kinini mwiga. Ariko ku rundi ruhande ndabasaba kuzaganira n’abatuye hanze ya kaminuza mukiga imibereho y’Abashinwa.”

Cao yasobanuye ko izo buruse zerekana ko u Bushinwa bwiyemeje guteza imbere uburezi mu Rwanda cyane ko ari ishyiga ry’inyuma ry’iterambere.

Ati “Gufatanya mu burezi ni ngombwa mu kuzamura ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’abaturage bacu. Niyo mpamvu guverinoma y’u Bushinwa ikomeza gutanga buruse ku banyarwanda nfgo bajye kwiga mu Bushinwa buri mwaka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Celestin Ntivuguruzwa nawe yasabye abo banyeshuri kwiga umuco w’Abashinwa, bakiga bashyizeho umwete bagamije kuzagarukana ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’igihugu.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.