Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abamotari b’i Musanze bashinja umuyobozi wabo kubagusha mu gihombo cya miliyoni 42   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Abamotari bagera kuri 500 bibumbiye muri koperative COOTRAMO baravuga ko batereranwe n’ubuyobozi mu bibazo bahuye na byo mu mezi 4, bigatuma uwari abayoboye abateza igihombo cya miliyoni 42.

Iyi Koperative ibarirwa muri koperative zikomeye mu ntara y’Amajyaruguru hashingiye ku mutungo ifite mu mujyi wa Musanze.

Abanyamuryango bayo ubu baravuga ko igeze aharindimuka bitewe n’imikorere mibi ya Komite yayo.

Nduwayesu Ivan yagize ati “Ubuyobozi bushinzwe kurengera amakoperative uhereye mu murenge kugera ku ntara, bwaranzwe no kudaha agaciro ikibazo twabagejejeho mu gihe cy’amezi 3, twarabandikiye, twarabatelefonnye, tubabwira ko Perezida wa Cootramo ucyuye igihe Ntaganda Augustin, yikoreshereza umutungo wa Koperative uko yiboneye, afata icyemezo uko ashatse kugeza ubwo ubu adusize mu mwenda wa miliyoni 42”.

JPEG - 841.7 kb
Abamotari bahamya ko iyi nyubako izabahombera( Ngaboyabahizi P)

Shishiri Gabriel yagize ati “Tubabajwe n’uko twiyambaje inzego zose zose ntizinjire mu kibazo cyacu, kugeza ubwo Ntaganda arangije manda, bakaduhatira amatora, njye numvaga kugira ngo iriya komite iveho bari kubanza bagakorerwa igenzura, nyuma bakabona gukora ihererekanyabubasha”.

Abanyamuryango ba Cootramo Musanze, bakomeza bavuga ko Ntaganda yabashyize mu mwenda bazishyura ubuzima bwabo bwose.

Bamushinja kwiha uburenganzira bwo kwaka inguzanyo batari bumvikanye nawe, kuko ngo yasabye Miliyoni 42, mu gihe bari bumvikanye Miliyoni 20.

Bongeraho kuba Ntaganda yaratanze amasoko uko abonye agasesagura umutungo,kugez ku buryo ikibanza n’inzu yubatse bitazashobora kwishyura umwenda bitewe n’aho iri kure y’umujyi wa Musanze.

Aganira n’Imvaho Nshya Ntaganda ushinjwa kurigisa umutungo wa koperative, yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu z’abo ayoboye.

Yagize ati “Ideni natse muri banki, naryatse mu izina rya koperative kandi mfite uburenganzira, bityo rero nkaba narumvikanye na rwiyemezamirimo ko inzu izatwara miliyoni 42, kandi ubu ayigeze kure. Ni uburenganzira bw’abanyamuryango kuba bayigurisha aho igeze cyangwa bagakomereza aho nari ngejeje, ariko umwenda ni uwa koperative”.
Umukozi ushinzwe amakoperative mu ntara y’Amajyaruguru Hamsi Jean Damascene ahakana ko batereraye iyo koperative.

Ati “Ntabwo habayeho kurangarana iyi koperative, twarabegereye ngo tubafashe kubona umuti w’ikibazo bafite, twabasabye gushyiraho komite nshya izareba ibibazo bikiri kuri iriya nyubako, bakayifatira icyemezo haba kuyikomeza cyangwa bakayigurisha bakagura ahandi.

Hamsi avuga ko muri uku kwezi hazakorwa igenzura maze aho bizagaragara ko bateje igihombo koperative bagakurikiranwa.

Ati”Kuvuga rero ngo bahatiwe gushyiraho komite byo nta kuri kurimo kuko komite bitoreye yari icyuye igihe”.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.