Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abakuru b’ubutasi mu bihugu bya Afurika bahuriye mu Rwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abakuriye inzego z’ubutasi n’abatanga serivisi zo gucunga umutekano muri Afurika bahuriye mu Rwanda kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2016.

Mu nama y’ihuriro ryabo (Conference of the Committee of Intelligence), abakuriye ubutasi mu bihugu 51 bya Afurika baraganira ku karengane gakorera Afurika binyuze mu bucamanza.

Baranaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye Afurika biterwa n’u Burayi na Amerika, banigire hamwe ku buryo byakemurwa binyuze mu kwigira k’umugabane.

Umukuru w’Ubutasi bw’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko muri iyo nama u Rwanda n’ibindi bihugu bizungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano byugarije umugabane.

Yongeyeho ko u Rwanda, nk’igihugu kizwiho umutekano uzira amakemwa ndetse kikanawubungabunga cyane ku Isi, kizasangiza ubunararibonye bwacye ibindi bihugu nk’uko TNT ibivuga.

Ati”U Rwanda rwishimiye kongera kwakira abayobozi ba Afurika nyuma y’inama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU). Biri mu murongo wo gushyira imbere umutekano mpuzamahanga igihugu cyiyemeje.”

Ihuriro ry’abakuru b’ubutasi ba Afurika (CISSA) ryashyizweho mu 2004 mu mujyi wa Abuja muri Nigeria mu rwego rwo gufasha AU guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika.

Ririho nk’umuyoboro w’ibiganiro, kugishanya inama, ubusesenguzi n’ubujyanama uhuza ibihugu n’ibigo bitanga serivisi z’umutekano muri Afurika.

CISSA ifite umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano n’Amahoro ka AU ndetse itanga amakuru n’ibiganiro ku buryo buhoraho.

Ibwira AU aho bitagenda neza mu mutekano w’umugabane ikanaburira hakiri kare abashobora kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano.

Mu nama igiye kubera i Kigali, u Rwanda rurahita ruhabwa ubuyobozi bw’ihuriro ry’inzego z’ubutasi mu gihe cy’umwaka.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.