Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abakomerekeye mu mpanuka ku Kicukiro bose bavuye mu bitaro   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Abantu icyenda bakomerekeye mu mpanuka yabereye ku Kicukiro ku wa Gatanu ushize bamaze gusezererwa mu bitaro.

Iyo mpanuka yaguyemo abantu barindwi abandi icyenda barakomereka ubwo ikamyo yari yikoreye umucanga yacikaga feri ikagonga imodoka na moto nyinshi zari mu muhanda Gahanga-Kicukiro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr Theobard Hategekimana, yabwiye The New Times ko abakomeretse bose bavuwe bakaba bamaze koherezwa iwabo.

Ibi bishimangirwa n’Umuvugizi w’Ishami rya polisi Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, Jean Marie Ndushabandi, wasobanuye ko abo bantu bari bakomeretse byoroheje uretse umwe wajyanwe mu bitaro bya Kanombe ariko nawe akaba yamaze kugera iwe.

Ati”Nta wundi muntu wishwe n’ibikomere. Bose baravuwe barasezererwa.”
Yongeyeho ko nyuma yo koroherwa ubu hagiye gukurikiraho kubashakira impozamarira mu kigo by’ubwishingizi. Ikamyo yakoze impanuka yari iyo mu bwoko bw Benz ifite ubwishingizi muri Prime Insurance.

Ndushabandi yahamije ko amazina y’abaguye muri iyo mpanuka yamaze gutangazwa.
Umwe mu barokotse iyo mpanuka avuga ko yavuye mu bitaro nyuma amazemo umusi.

Yasobanuye ko yagonzwe yari atwaye moto avuye Sonatubes ajya i Gahanga. Yakomeretse ku kiganza cy’iburyo, avuga ko kumuvura byamutwaye amafaranga 26 415 kubera yari muri RAMA.

Undi witwa Furaha Jolly yabwiye The New Times ko yagonzwe yari aherekeje umwana ku ishuri ribanza rya Kicukiro. Yavuye mu bitaro atari yakira neza kubera ubwinshi bw’amafaranga yari amaze kumugendaho.

Ati” Nakomeretse cyane ku maguru n’umwana wanjye. Nubwo navuwe ndumva ntaramererwa neza, n’umwana wanjye ni uko.”

Uyu mubyeyi avuga ko kwivuza byari bimaze kumutwara 134 000.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.