Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abakanishi barangije kwiga muri EMVTC Remera ngo ntibateze guhura n’ubushomeri   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha gukanika ibinyabiziga, EMVTC Remera ryo mu mujyi wa Kigali burahamya ko abanyeshuri 260 barirangijemo badateze kubura umurimo.

Ku ya 14 Kanama 2016 nibwo iri shuri ryahaye impamyabumenyi abarirangijemo ku nshuro ya gatatu, barimo abize imyaka 3, abize umwaka umwe n’abize amezi atandatu.

Umuyobozi w’iri shuri Nshimiye Jacques avuga ko nubwo bamaze imyaka itatu gusa, abanyeshuri bahavana ubumenyi buhanitse ku buryo nta waharangije ubura umurimo.

At:” Ishuri ryacu abanyeshuri bakaryitabira kandi no ku isoko ry’umuriro bakagaragaza umusaruro.“

JPEG - 150.7 kb
Abahawe impamyabumenyi bazi gukorogoshora imodoka ishaje bakayihindura urwembe

Nshimiye avuga ko mu kwakira abanyeshuri batavangura, ahubwo ko buri wese uzi gusoma no kwandika bamwigisha gukanika imodoka kuzitwara, n’Icyongereza.

Mu muhango wo gutanga izo mpamyabumenyi, Depite Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko rurangije muri EMVTC kutazirara mu biyobyabwenge ahubwo bagatekereza imishinga ifatika, bakabyaza amahirwe yo kwiteza imbere leta y’u Rwanda iha urubyiruko.

Ati “Nimugira icyerekezo Leta abafitiye umugambi mwiza wo kubafasha mu iterambere ryanyu ndetse n’Igihugu. Uzishora mu biyobyabwenge azasigara abandi bashaka kubaka igihugu bakomeze iterambere ryabo kandi Leta ibafashe”

Yababwiye ko umuntu wese ufite intego atera imbere, ariko byose bigaterwa n’imyitwarire ye. Yitanzeho urugero, avuga ko yavuye kure aho bari batuye muri nyakatsi umuryango wose urara mu cyumba kimwe, ariko ubu akaba atuye mu gipangu gifite ubwinjiriro butatu.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi baganiriye n’Imvaho Nshya bahamije ko bamaze kubona imirimo bakiri ku ntebe y’ishuri kubera ubunararibonye bafite butuma abafite amagaraji babasamira hejuru.

Kuva ishuri ryatangira muri 2013, EMVTC Remera imaze kwakira abanyeshuri barenga 800, abagera kuri 587, barangije bahawe impamyabushobozi

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.