Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abagera ku bihumbi 70 banze kuriha imitungo bahamijwe muri Gacaca   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 April 2016

 
 

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko abantu bagera ku bihumbi 70 binangiye bakanga kuriha imintungo bari bakurikiranyweho n’Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu mwaka wa 2012.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye ko abanze kwishyura ibyo bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gushyirwa ku mugaragaro maze ababuze ubwishyu bagahabwa ibihano nsimburgifungo.

Mu nama yahuje iyi minisiteri n’abayobozi bafite aho bahuriye n’ubutabera nka Ibuka, Inzu z’Ubutabera (MAJ), Comisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), CNLG, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), n’abagize Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, hagaragajwe ko imanza zimaze imyaka 22 zitararangizwa ziteye inkeke ariko biterwa n’ubushake buke bwa bamwe bwo kuriha ibyo batsindiwe.

Minisitiri Busingye yasabye ko ikibazo cy’abatarishyura imitungo cyareka gutwarwa mu buryo bwa rusange, ahubwo buri rwego na buri muyobozi bakagaragaza uruhare rwabo kugira ngo Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi basubize uburenganzira ku byabo banyazwe.

Yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2012 hari imanza 12,000 za Jenoside zarangijwe kug ahato mu gihe izigera ku 15,000 ari zo zarangijwe ku bwumvikane ndetse hakabaho no kubabarirana.

Yakomeje agira ati “Hari ibibazo by’abafite amarangizarubanza ataraterwaho kashempuruza, turaza kubikurikirana; izitararangizwa zitagaragara no mu mashini bivuga ko hari abakibitse ayo madosiye mu ngo zabo, abatsinzwe bihishe bataboneka, vuba aha itegeko nirimara gusohoka abandi nka bo badashaka kwishyura ibyo bangije batsindiwe bazakora igihano nsimburagifungo.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kwegereza abaturage ubutabera Yankurije Odette, yagaragaje imibare y’ibimaze gukorwa ku irangizwa ry’imanza za Gacaca.

Yerekanye ko Intara y’Amajyepfo ari yo iza ku isonga mu kugira imanza nyinshi za Gacaca zitararangizwa kuko zigera ku bihumbi 31. Yasabyr ko inzego bireba zikwiye gufatanya icyo kibazo kikava mu nzira.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidèle Ndayisba, avuga ko hashyizweho komite muri buri karere igizwe na CNLG, Polisi, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge hagamijwe gushyira imberaga mu kugaruza imitungo ya Gacaca.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.