Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abafite ubumuga bazakora ibizamini bya Leta mu buryo bwihariye   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 2 months ago

 
 

Mu gihe ibizamini bya Leta bisigaje iminsi mike ngo bitangire, Minisiteri y’uburezi iratangaza ko abafite ubumuga bagenewe uburyo bwihariye bazakoramo ibizamini bujyanye n’ubumuga bafite.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac yavuze abanyeshuri bafite ubumuga bazahabwa umwanya munini uruta uw’abandi mu gihe cy’ibizamini bya Leta kandi bagahabwa uburyo bazakoramo bujyanye n’ubumuga bafite, ariko bagakora ibizamini nk’iby’abandi bakoze.

Yagize ati “ Abana bafite ubumuga bazakora ibizamini bisa n’iby’abandi ariko bahabwe uburyo bwihariye babikoramo bujyanye n’ubumuga bwabo, kandi ibizamini byabo muri ubwo buryo byarateguwe bitandukanye n’uko mu myaka yashize byashyirwaga mu buryo bwihariye bigeze ku ma santeri y’ibizamini.”

JPEG - 318.4 kb
MINEDUC ihamya ko uburyo bushya bwashyiriweho abafite ubumuga bugamije kuborohereza bakajyana n’abandi banyeshuri

Gasana Janvier, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishizwe uburezi (REB) yavuze ko ibizamini by’abafite ubumuga byamaze gutunganywa hakurikije ubumuga bafite, bikazagera kuri santeri babihabwa gusa nta kindi bikorewe.

Ati “Mu gihe abafite ubumuga bwihariye bashyirirwaga ibizamini mu buryo bujyanye n’;ubumuga bafite ibizamini bigeze ku masantere, ubu iki kibazo cyarakemwe kuko byakozwe mbere, bityo uzajyaha aha ikizamini umwana udafite ubumuga nagera k’ufite ubumuga nawe azamuha ikizamini yagenewe bitewe n’ubumuga afite.”

Yavuze ko ibikoresho byose bifasha aba bana byateguwe kare ku buryo nta mbogamizi n’imwe bazagira ndetse bakazanahabwa umwanya munini kurudsha abandi kuko badafite uburyo bwo kwihuta mu bizamini.

Mu cyiciro cy’amashuri abanza abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 194 679, abazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) ni 91 492 naho abazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (A Level) ni 41 719.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.