Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abadivantisiti mu Rwanda bamurikiye Leta ibikorwa bya miliyoni zirenga 262   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 May 2016

 
 

Abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bamuritse ibikorwa by’iterambere n’iby’ubugiraneza bakoze mu gihugu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 262 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikorwa byamurikiwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016 byakozwe mu cyumweru cya mbere cy’amateraniro y’ivugabutumwa mpuzamahanga arimo gukorerwa ku masite arenga 2200 mu gihugu.

Aya materaniro yatangiye 13 Gicuransi ategerejwe kugeza ku ya 28 Gicurasi 2016; gahunda yo kumurika ibikorwa yabereye mu kagari ka Akanyirabigogo, Umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu.



Ibi bikorwa birimo inzu 122 zubakiwe abatishoboye n’izindi 302 zasanwe, inka 60 zorojwe abatishoboye, abana 17 bavuka mu miryango itishoboye bishyuriwe amafaranga y’ishuri, abarenga ibihumbi 12 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Mbere yo kumurika ibyakozwe hakozwe umuganda wo gutunganya umuhanda wo mu gace kakamwe k’Umurenge wa Kanzenze hag mu bikorwa gahmijwe gushyira mu bikorwa gahunda bihaye yo kunganira abantu no kubayobora mu gakiza.

JPEG - 263.2 kb
Umuyobzi w’Abadivantisiti ku Isi Ted Wilson n’Umuyobozi w’Abadivantisiti mu Rwanda Hesron Byiringiro mu muhango wo kumurika ibimaze gukorwa

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti ku Isi Pst. Dr. Ted Wilson n’umufasha we ni bamwe mu babwiriza mu karere ka Rubavu; Dr. Ted Wilson yibukije Abanyarwanda kudahwema gukora neza anashimangira ko impamvu ahora yifuza kugenderera u Rwanda ari uko rufite umugisha bigoranye gusanga mu bindi bihugu byinshi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, waje ahagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri uyu muhango, yashimiye ubwitange bw’abayoboke b’iri torero mu Rwanda anashimangira ko ibikorwa bakora bishimangira umubano mwiza bafitanye na Leta.

JPEG - 279.9 kb
Muri uyu muhango, abakirisitu ndetse n’abandi baje nk’abashyitsi bari bakubise buzuye


JPEG - 294.7 kb
Ibikorwa byinshi byakozwe n’abakirisitu b’Abadivantisiti
 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.