Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abacuruzi nyarwanda 700 bibishije EBM barishyuzwa miliyari 12   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 3 months ago

 
 

Abacuruzi bagera kuri 700 batahuwe ko bakorana n’abakoresha utumashini twa EBM mu kunyereza imisoro ya Leta; Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ivuga ko banyereje miliyari zisaga esheshatu z’amafarnga y’u Rwanda, ku buryo bazishyuzwa miliyari 12 z’amadanga y’u Rwanda zirimo n’ibihano.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) Mbera Emmy, yashimye imikoranire y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU) bakorana mu kazi ko kurwanya abashaka kunyereza imisoro ya Leta.

Ati “Nk’ubu tugiye kubishyuza miliyari 12 zisaga zikubiyemo n’ibihano, turasaba abaturage gukorana na RPU, hamwe n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro kurwanya abakora magendu, ubu ayo banyereje yakabaye yarubatse ibikorwa remezo nk’amashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo bifitiye akamaro umuturage”.

Yakomeje atangaza ko ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga miliyari esheshatu na miliyoni 700, yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26, avuga ko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Mbera yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse by’umwihariko abaguzi bakarushaho gusaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.

JPEG - 68.7 kb
Abacuruzi 700 bakekwaho kunyereza imisoro barishyuzwa miliyari 12

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro rikorera muri RRA, rivuga ko mu mezi ane ashize, ryagaruje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400 yari kujya mu misoro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro, CSP Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukwakira uyu mwaka, tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ibishoboka mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.

Umuyobozi wa RPU, CSP Bugingo avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za Chief waragi zitujuje ubuziranenge n’abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kunyereza imisoro.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.