Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ababyeyi basinyiye imbere ya Minisitiri imihigo yo kurinda abana ubuzererezi   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 September 2016

 
 

Bamwe mu babyeyi bafite abana bakuwe mu muhanda basinyiye imihigo imbere ya Minisiteri w’iterambere ry’umuryango biyemeza kuzabarinda kongera gusubira mu muhanda.

Mu nama nyuguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali n’abaturage yigaga ku kibazo cy’abana b’inzererezi, yabaye kuri uyu wa 9 Nzeri 2016, hagaragajwe impamvu zituma abana bajya mu mihanda harimo amakimbirane mu miryango, ikibazo cy’amikoro, kutita ku bana, abana bagiye bashukwa na bagenzi babo n’ibindi.

Nyiraminani Marie Goretti, umwe mu babyeyi basinye iyo mihigo yabwiye itangazamakuru ko afite abana 6, umwe muri bo akaba yarakuwe mu muhanda akajya kugororerwa i Gitagata.

Yagize ati “Umwana mbere yo kujya i Gitagata namwoherezaga ku ishuri aho kugira ngo ajyeyo agahitira mu mujyi cyangwa Nyabugogo yashutswe n’abandi bana bo mu muhanda, saa sita iyo zageraga yaratahaga akambeshya ko yize kandi atagezeyo.”

Avuga ko umwarimu yamuhamagaye amubaza impamvu umwana atakiga, niba yaba yaramuhinduriye ikigo bigateza rwaserera akamwimurira ahandi.

Ati “Namujyanye ku kindi kigo cy’amashuri barambwira ngo ni ntegereze igihembwe gishire kuko cyari kigeze hagati. Ubwo muri uko gutegereza umwana yaje kuntoroka mutumye guhaha n’amafaranga yanjye arayatwara buracya mbona umwana ntaje. Ku munsi wa 2 ni bwo yambwiye ko bamutwaye i Gitagata”.

Kankundiye Marcelline umubyeyi w’abana 3 we avuga ko impamvu yatumye umwana we ajya mu muhanda byatewe n’uburwayi yari afite.

Ati “Mu gihe nari ndwaye umwana yasabaga se amafaranga yo kugura inkweto cyangwa ikayi akamukubita ubwo noneho akambaza ngo urabona ubu buzima tuzabubamo gute? Gusa njye nabaga nzi ko umwana yiga simenye ko yagiye kwishakira amafaranga yo kugura ibyo akeneye. Ubwo nagiye kumva numva yagiye kuba mu muhanda, baramufata bamujyana i Gitagata.”

JPEG - 197.7 kb
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Gashumba Diane (Foto Uwimana D)

Yakebuye abagabo avuga ko nabo bakwiye gukurikirana ubuzima bw’abana bwose kuko baba baramubyaye babishaka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, Kanzayire Judith yagaragaje ko haba mu kigo cya Gitagata no mu bindi bigo, uturere tw’Umujyi wa Kigali ari two dufitemo abana benshi.

Mu kwezi gushize kwa kanama, Akarere ka Nyarugenge kari gafite abana 42 mu kigo cya Gitagata hatabariwemo abandi bari mu bindi bigo. Mu karere ka Kicukiro ho harimo abana 5, abandi bakaba barasubijwe mu miryango bakomokamo. Muri Gasabo ho bafitemo abana benshi bari mu kigo kuko bagera kuri 53.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Dr Gashumba Diane yavuze ko kuba abagabo batererana abagore mu burere bw’umwana ari imyumvire mibi inzego zose zigomba guhagurukira.

Ati “Ndashishikariza ababyeyi bombi gufatanya n’ubwo baba batumvikana bafitanye amakimbirane umwana ni umuziranenge ntabwo agomba kuba ari we ugerwaho n’ingaruka z’amakimbirane ari mu ngo.”

Yakomeje avuga ko bitangaje kubona umubyeyi agera aho gusinya imihigo yo kurera umwana yabyaye, ariko icyiza Minisitiri abona ari uko imihigo basinye yagutse kuko harimo imihigo y’ubufatanye yo kugira ngo aho ababyeyi bumva bafite intege nke bagane ubuyobozi.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.