2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

2010-2017: Ibigo by’ubumenyingiro byikubye inshuro zisaga 6

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-06 07:30:49

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu myaka irindwi ishize ya manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, hashyizwe imbaraga mu kubaka ubumenyingiro mu bana b’Abanyarwanda hagamijwe guca ubukene n’ubushomeri, maze ibigo bubwigisha byikuba inshuro zirenga esheshatu.

Mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida Paul Kagame yatorerwaga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri, hari bimwe mu byo yemereye Abanyarwanda mu rwego rw’uburezi. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA) gitangaza ko kuva muri 2010 hatewe intambwe ishimishije mu rwego rw’uburezi bushingiye ku bumenyingiro.

By’umwihariko WDA ivuga ko muri iyi myaka hagaragaye iterambere mu bigo bitanga ubumenyingiro aho byavuye ku mubare w’ibigo 63 byari mu gihugu mu mwaka wa 2011 bikagera ku bigo 392.

PNG - 1 Mb
Abakobwa biga ubumenyi ngiro barimo kwimenyereza akazi

Muri ibyo byose 64 % ni ibyigenga. Naho umubare w’abiga muri ibyo bigo wo wavuye ku banyeshuri 51 773 muri 2010 maze ugera ku banyeshuri 116 292 muri 2016.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2016 Abanyarwanda bagera ku 22 201 bari bamaze guhabwa amahugurwa ahagije y’igihe gito mu mashuri abafasha kwishakira imirimo y’amaboko ibabyarira inyungu.

Kuva mu mwaka wa 2009, abanyeshuri 2000 basoje amasomo y’imyuga itandukanye muri IPRC Kigali, andi mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nka Tumba College of Techology yashinzwe mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2016 yo yari imaze gutoza abanyeshuri 1 527 ndetse inatanga amahugurwa y’igihe gito ku banyeshuri 2 248.

Intego Leta yari yihaye mu myaka 7 yagezweho 100%

JPEG - 194.5 kb
Mu myaka irindwi ishize, abize imyuga bariyongereye cyane, kandi bishimira ko bavuye mu bukene kuko batajya babura akazi

Minisitiri w’uburezi, Dr. Musafiri Malimba Papias, we avuga ko gahunda Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye mu gihe cy’imyaka irindwi mu bijyanye n’ubumenyingiro yagezweho 100%.

Ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga n’ishoramari rigaragara mu kubaka amashuri y’ubumenyi ngiro, intego twari twihaye muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma kwari ukubaka amashuri nibura atatu y’imyuga n’ubumenyingiro muri buri karere, uyu munsi iyo dufashe amashuri ya Leta gusa iyo ntego tumaze kuyigeraho kuri 87%, ariko noneho ushyizemo n’amashuri yigenga, iyo ntego twarenze 100% kandi n’imibare y’abana barangiza ubumenyingiro iragenda yiyongera, icyo rero ni ikintu cyiza.”

Akomeza agira ati “Ariko na none iyo tuvuga ko dufite intego yo guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 buri mwaka, ni ya mirimo ishingiye ku mishanga mito n’iciriritse, abenshi bashobora guhanga iriya mishanga mito n’iciriritse ni ababa barahuguriwe muri aya mashuri y’ubumenyingiro, abakora muri gahunda ya kora wigire ari nayo ifasha mu guhanga iyo mirimo mishya, ni abize ubumenyingiro, rero ibigaragara turi mu cyerekezo cyiza n’ubwo intambwe igomba guterwa ikiri ndende.”

Abarangije ubumenyingiro bashimwa n’abakoresha babo

JPEG - 176.9 kb
Abize ubumenyingiro bakora akazi bashishikaye

Ubugenzuzi bwa WDA bugamije kureba uko abakoresha bishimira imikorere y’abize ubumenyingiro, bwasanze babashima ku kigero cya 94%.

WDA yemeza ko hari urwego rushimishije rwatewe muri iyi manda y’Umukuru w’Igihugu aho ngo Abanyarwanda benshi batojwe kwirwanaho bakora imirimo ishobora kubabeshaho badategereje guhanga amaso uwabaha akandi kazi.

Mu bugenzuzi bwa WDA iganiriza abanyeshuri batandukanye baherewe ubumenyi mu kigo cya IPRC Kigali, bose bagaragaje ko banejejwe n’ubumenyi bakuye muri iki kigo kuko kuri ubu ibafasha mu bigo bitandukanye bakoramo.

Uwitwa Uwimana Schadrack kuri ubu ukora mu ruganda rwa Positivo ruteranya mudasobwa yagize ati “Twatojwe neza, ubu dufite ubumenyi n’ubushobozi bwo guteranya mudasobwa 600 ku munsi, abakozi bose bateranya izi mudasobwa uretse babiri abandi bose ni abize muri IPRC Kigali”.

WDA igaragaza ko hari Abanyarwanda benshi batojwe imirimo y’ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubuhinzi no kongera umusaruro, gukora inganda no kuzikoramo, ibijyanye n’isuku n’isukura rigezweho, ubugeni, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibijyanye na yo, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, gukora filimi n’ibijyanye na zo ndetse n’ibijyanye no kwita ku mazi abyazwa umusaruro.

Bamwe mu banyeshuri bize ubumenyingiro, bemeza ko iyi manda ya Perezida Kagame ibasigiye byinshi binyuze mu bumenyi bahawe.

Nsengimana Marcel wize ubwubatsi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare yagize ati “Njye by’umwihariko bene aya masomo yaramfashije kuko amafaranga nakoreshaga nkiri umunyeshuri yavaga mu biraka nakoraga, navuga ko kwiga ubumenyingiro byari bikenewe kuko ababwiga nta bwo burya barushywa cyane no gushaka akazi, ikindi ni uko n’umushahara wacu iyo ikiraka cyabonetse uba uhagije. Mu burezi nta cyo nanenga Perezida wacu, mbona barakoze ibirenze.”

Uretse kubasha gukora neza ibiraka n’akazi babona, WDA inemeza ko binyuze muri gahuda ya Leta ya NEP Kora wigire, iki kigo ngo kibasha kuremera abatari bake akazi kabafasha kwiteza imbere.

Bimwe mu byo Perezida Kagame yari yarasezeranyije Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga iyi manda irimo gusoza ni uburezi kuri bose, mu mwaka wa 2016 raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi m’Umuco (UNESCO) ryagaragaje ko u Rwanda ruri ku kigero cya 98% mu guhigura gahunda y’uburezi kuri bose, iyo raporo yari yashyize umugabane w’Afurika muri rusange kuri 50%.

Muri iyi raporo ya UNESCO, u Rwanda rwagaragajwe nk’igihugu cyateje imbere gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika, ubu burezi bukaba bunari mu nkingi 17 z’iterambere rirambye u Rwanda rwiyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2030.

Ibindi byishimirwa mu rwego rw’uburezi byagezweho muri manda ya Paul Kagame ni gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kuri ubu ifasha abatari bake yatangijwe mu mwaka wa 2010 mu rwego rwo kwesa uyu muhigo w’uburezi kuri bose.

NIYONSENGA SCHADRACK

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE