Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Yaya Toure ashobora gusanga Mancini muri Inter de Milan   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Manchester City ukomoka muri Cote d’Ivoire ashobora kuva muri iyi kipe akerekeza muri Inter de Milan itozwa na Roberto Mancini wigeze gutoza Manchester City.

Impamvu igenda ry’uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko ririmo kugaruka mu itangazamakuru cyane ni uko kuva muri Kamena 2016, Manchester City izatangira gutozwa na Pep Guardiola wamwirukanye muri Barcelone muri 2010 aho yavuye ajya muri Manchester City.

Urubuga 90min.com ruvuga ko ushinzwe gushakira ikipe Yaya Toure, Dimitri Seluk yavuze ko bidasubirwaho umukinnyi we agomba kwerekeza muri Inter de Milan.

Iyi kipe ya Inter de Milan nyuma yo gusoza shampiyona ya 2015-2016 iri ku mwanya wa 4 umwaka utaha w’imikino irashaka kugura abakinnyi bafite ubunararibonye kugira ngo izitware neza.

N’ubwo Yaya Toure akina hagati mu myaka 6 yaramaze muri Manchester City yagiye abasha kuyitsindira ibitego. Kuva 2010-2016 yakinnye imikino 263 atsinda ibitego 72. Umwaka w’imikino 2015-2016 yakinnye imikino 42 atsinda ibitego 8 naho muri 2013-2014 ni ho yatsinze ibitego byinshi aho mu mikino 49 yatsinze ibitego 24.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.