Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Yashatse kwica uwarokotse Jenoside wamuciriye urubanza muri Gacaca   

  Yanditswe na Hakizimana Yussuf
 4 months ago

 
 

Nyirishema Michel, wo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, yashatse gutera icyuma umwe mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, nyuma y’amezi ane afunguwe arangije igihano cy’imyaka 19 yakatiwe ahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo avuga ko atemera uko urukiko rwaciye urubanza, akemeza ko umusaza Mbayiha Mathias uri mu kigero cy’imyaka 80 wari mu nyangamugayo za gacaca yamurenganyije.

Abaturage bo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, bavuga ko Nyirishema n’ubundi yahoraga yivovota ngo mu muryango wa Mbayiha ari abagome.
Umukobwa ukora muri farumasi ya muzehe Mbayiha mu yavuze ko Nyirishema yaje yigize umurwayi kugira ngo abone uko amwica.

Ati “Umuntu yaraje abwira muzehe ko afite ikibazo kandi ko ashaka ko yamurebera akamuvura, binjira mu cyumba bahageze umugabo akuramo ipantaro amwereka igitsina cye ariko yari yagisizeho umuti w’amenyo(colgate) undi agirango ni indwara arwaye naho yashakaga kumwica yahise akuramo inkota ayereka wa musaza aramubwira ngo uko byagenda kose aramwica muzehe yaratabaje ndinjira nsanga icyuma aragifite turakirwanira kintema intoki ebyiri.”

Akomeza avuga ko abaturanyi bahise bahurura bagatabaza uwo musaza bibagoye cyane. Umwe mu banyonzi batabaye witwa Kayinamura avuga ko bamaze kumucogoza bamushyikirije polisi.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, avuga ko Nyirishema Michel we avuga ko atashakaga kumwica ahubwo ngo yashakaga kumubwira ko yamurenganyije dore ko yanamwerekaga impapuro yafungiweho n’izamufunguye.

Yakomeje asaba abaaturage kudakuka umutima ngo bumve ko byacitse kuko umutekano wabo urinzwe ashima abaturage badahwema gutabarana kuko bafashe iya mbere gutabara no kubuza uyu mugabo icyo yashakaga gukora.

Uyu mugabo akurikiranyweho cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi; ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.