Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uwubatse hoteli y’akarere ka Nyamagabe arashinjwa kwambura abaturage   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 July 2016

 
 

Abaturage bubatse hoteli y’akarere iherereye mu kagari ka Gahira mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, baratakira ubuyobozi nyuma y’aho rwiyemezamirimo wubakishaga iyi hoteli agendeye atabishyuye bakaba batazi irengero rye.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kigera ku mwaka, ngo uyu rwiyemezamirimo witwa Editta ufite kampani yitwa ANIXCEL yabanje kujya abishyura neza nyuma, atangira kujya ababwira ko amafaranga ataraboneka ko akarere kataramwishyura barinda buzuza inzu iranatahwa nta kirakorwa.

JPEG - 234.5 kb
Abaturage bubatse iyi nzu bararira ayo kwariko kuko rwiyemezamirimo yabambuye (Foto Umutoni B)

Basobanura ko iki kibazo bakigejeje ku murenge no ku karere ariko ntibigire icyo bitanga, kuko bagorwa no kugisobanura dore ko uyu rwiyemezamirimo yatumye uwari uhagarariye ubwubatsi kubaka ibipande babasinyiragaho nabyo ngo akaba yarabitwaye.

Mukarushema Annonciata, umwe bambuwe yagize ati “Rwiyemezamirimo yaratwambuye yaraduhaye akazi ko kubaka hoteli y’akarere iri mu murenge wa Uwinkingi, ikibazo cyacu twakigeje ku buyobozi bw’umurenge yewe no ku karere twasiragiyeyo kenshi cyane ariko bakatubwira ngo nitugende tuzagaruke none dore umwaka urashize amafaranga twakoreye twarategereje amaso yaheze mu kirere.”

Aba baturage batakambira ubuyobozi bw’akarere ngo bugire icyo bukora, uyu rwiyemezamirimo bahaye akazi aboneke abishyure amafaranga yabo bakoreye.

Mugisha Philbert umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabwiye Imvaho Nshya ko koko iki kibazo bakimenye , gusa ngo uyu rwiyemezamirimo yaburiwe irengero n’akarere karamushakishije karamubura.

Yavuze ko akarere kagiye gufasha aba baturage gutanga ikirego mu rukiko uyu rwiyemezamirimo ashakishwe n’izindi nzego atabwe muri yombi.

Yagize ati“Ni byo koko rwiyemezamirimo wubatse iriya hoteli mu murenge wa Uwinkingi yambuye abaturage, iki kibazo cyatugezeho twagerageje kumushakisha ariko yarabuze, ubu icyo turi gukora ni ukuba twafatanya n’aba baturage tukabafasha gutanga ikirego mu rukiko, ndetse tukanasaba inzego zishinzwe umutekano kudufasha kumushakisha akaba yatabwa muri yombi kuko ni umuhemu.”

Meya Mugisha anagira inama aba baturage ko bashakisha ibyerekana ko uyu rwiyemezamirimo abarimo umwenda ariko akanagira inama abaturage muri rusange ko bajya babika ibyabafasha kwerekana ikibazo baba bahuye nacyo.

Abaturage bavuga ko bambuwe n’uyu rwiyemezamirimo bagera kuri 98, gusa ngo umubare w’amafaranga nturamenyekana kuko hari bamwe badafite ibyerekana ko baberewemo umwenda.

 

Comments

 
 
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Burera:Dasso irishimira ko yatesheje abacuruzi bashakaga kurigisa miliyoni 14 z’imisoro
Burera:Dasso irishimira ko yatesheje abacuruzi bashakaga kurigisa miliyoni 14 z’imisoro

Abagize urwego Rushinzwe umutekano mu karere ka Burera, Dasso, barishimira ko bashoboye kugaruza miliyoni zirenga cumi n’enye z’amafaranga y’u Rwanda, yari agiye kurigiswa na bamwe mu bacuruzi. DCO (...)

Ngoma:Abasore 10 bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge batawe muri yombi mu mukwabu
Ngoma:Abasore 10 bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge batawe muri yombi mu mukwabu

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abaturage n’ubuyobozi bw’akagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma hatawe muri yombi abasore 10 b’inzererezi, barimo abemera ko banywa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.