Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uwari ‘mayibobo’ yahanze umurimo umwinjiriza ibihumbi 400 ku kwezi   

  Yanditswe na MAGARAMBE THEODORE
 May 2016

 
 

Umuturage witwa Ndikumana Fidele, wo mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, yishimira ko gukunda umurimo byamufashije kwikura mu bukene yatewe no kumara igihe kinini ari umwana wo ku muhanda bita mayibobo, ubu akaba amaze kwiteza imbere ku buryo asigaye aha abantu akazi.

Nyuma y’imyaka 6 avuye mu buzima bwo mu muhanda, uyu mugabo ubu yishingiye inzu itunganya imisatsi ‘Salon de Coiffure’ yiyubakira inzu, ku buryo ubu asigaye aha akazi n’urundi rubyiruko.

Mu buhamya Ndikumana yahaye Imvaho Nshya, yatangaje ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yamusize ari imfubyi, nyuma aza kuba mayibobo kubera imibereho mibi.

JPEG - 169.7 kb
Ndikumana Fidele mu kazi (Foto: Magarambe Theodore)

Yemeza ko yamaze igihe kinini aba mu iyarara agatungwa n’ibyo kurya byaho, arara hanze, nyuma aza kubona akazi ko mu rugo ahembwa amafaranga 3000.

Aya mafaranga ibihumbi 3 ngo ntiyayahembwe igihe kirekire, kuko nyuma yaje kuzamurwa mu ntera gahoro gahoro agera ku mushahara w’ibihumbi 15 buri kwezi, arayizigamira aragwira, aba ari yo agira igishoro maze atangira umwuga wo gutunganya imisatsi.

Umwuga wo gutunganya imisatsi ngo yawukoranye umwete, abamugana abaha serivise nziza, ifaranga ririyongera, ndetse nyuma banki imugirira icyizere imuguriza amafaranga miliyoni 2, yagura ibikorwa bye.

Nyuma y’imyaka 6, uyu mugabo amaze kwiteza imbere ku buryo bufatika, ku buryo akoresha abakozi batandatu ahemba amafaranga nibura ibihumbi 40 umwe.

Ahereye ku nzira igoye yanyuzemo, Nkundimana ahamagarira urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bagakora, kuko kuba bariho ari cyo gishoro.

Yagize ati:“Ndasaba inzererezi, mayibobo, n’abandi kuva ibuzimu bakajya ibuntu, kuko ubu maze kwigurira inzu, nararongoye, buri kwezi ninjiza byibura amafaranga ibihumbi 400 000, kandi mfite inzozi zo kubaka inzu zigerekeranye.”

Mugabekazi Aline, umwe mu bahawe akazi n’uyu mugabo yagize ati:“Narangije kaminuza mbura akazi ariko ndasuka, nkanogosha Bosi akampemba umushara w’ibihumbi 45, nkaba nsaba n’abandi kudasuzugura umurimo.”

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.