Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Mugambira, azaburana ari mu gihome   

  Yanditswe na VESTINE DUSENGUMUREMYI
 4 months ago

 
 

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura mu karere ka Karongi rwateye utwatsi ubujurire bw’Umunyemari Aphrodis Mugambira, rutegeka ko afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo.

Mugambira avugwaho gushora abakobwa bamukorera muri Hotel Golf Eden Rock mu buraya. Ubushinjacyaha buvuga ko bumushinja icyaha cyo koshya no kuyobya abantu abashora mu busambanyi.

Abacamanza bavuze ko umwe mu bakobwa ugikora muri iyo hoteli yari watanze ubuhamya avuga ko Mugambira yamusabye guherekeza umukiriya akabyanga akamukubita urushyi, akajya gutakira mugenzi we amubarira amarorerwa yahuye nayo.

JPEG - 95.6 kb
Hoteli Golf Eden Rock ivugwamo ubusambanyi bukabije

Urukiko ruvuga ko nyuma yaho uwo mukobwa yaje kwivuguruza, agashinjura shebuja Mugambira avuga ko atakubiswe. Iperereza ariko ngo ryaje gusanga uwo Mugambira yaramuhaye amadorali 20 kugira ngo amushinjure.

Uku kwivuguruza kandi kugaragarira mu buhamya bw’uwo mugenzi we yatakiye amaze gukubitwa.

Ku bw’izo mpamvu, urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwanzuye ko Aphrodis Mugambira afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo kuko aramutse aburaniye hanze yabangamira iperereza.

Ibyaha aregwa bihumya yahanwa hagendewe ku ngingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.