Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Umusaza w’i Musanze yihangiye umurimo umwinjiriza ibihumbi 100 buri kwezi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Umusaza Karubanda Mathias w’imyaka 57, utuye mu murenge wa Gataraga, akagari ka Rungu, mu karere ka Musanze, avuga ko yihangiye umurimo, ava mu buboshyi gakondo ajya mu bwa kijyambere.

Uyu musaza avuga ko mbere yabohaga ibitebo, inkangara n’ibisobane mu migano, ubu ngo bikaba bimwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 100 ku kwezi, gusa ngo aracyahura n’ikibazo cy’isoko.

Uyu musaza Karubanda yagize ati “Najyaga nzamuka mu birunga gushakayo imigano nabohagamo ibikoresho gakondo, birimo ibitebo n’inkangara, ariko nyuma byageze aho parike barayirinda, nsanga ntazabona uburyo bwo kuzabaho nk’umuntu usheshe akanguhe.

JPEG - 114.8 kb
Uyu musaza Karubanda ngo agiye gutangirana na bagenzi be abatoza umwuga( Foto Ngaboyabahizi P)

Nahisemo kwegera bamwe mu baboha udukapu mu migozi ya parasitike, maze nishyura ibihumbi 20, kugeza maze kubimenya”.

Akomeza avuga ko ibi ngo yabikoze mu rwego rwo kwirinda gusabiriza, ahubwo akihangira umurimo ubasha kumubeshaho ndetse byanamukundira agaha akazi abandi.

Yagize ati “Reba nawe ndashaje, kubona isabune ntibyanyorohera, kandi uko undeba nkenera agacupa, ntabwo rero nahora nsabiriza mu bana banjye n’abakazana, nta bwishingizi bwo mu zabukuru ngira, ubu nzaboha utu dukapu kugeza ntakibona”.

Akomeza avuga ko mu myaka 2 n’igice amaze akora uyu mwuga yakuyemo byinshi birimo isambu, akaba kandi ngo ari n’aho akura amafaranga yo kurihirira ishuri umwana we w’umuhererezi.

Kuri we agakapu kamwe ngo akagurisha amafaranga 2000, kandi nibura ngo mu cyumweru aba amaze kuzuza udukapu 6.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rungu, Bazarama Esdras, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musaza ari intangarugero mu kagari atuyemo, ku buryo abandi baturage bamwigiraho nabi bakiteza imbere.

Yagize ati “Karubanda ni intangarugero mu bageze mu zabukuru, kuri ubu ahubwo n’abandi ubu twabakanguriye kumugana ngo abigishe, ubu icyo dukora ni ubuvugizi kugira ngo abone isoko ryaguye, kandi ndizera ko iki kibazo kiraba cyabonewe umuti mu ntangiriro z’Ugushyingo 2016”.

Kuri ubu ngo Karubanda afite abasaza bagera kuri 5, agiye gutangirana na bo kugira ngo babe bakorera mu ishyirahamwe, ariko ngo bazabanza kumuha amafaranga y’ishuri.

Karubanda agira inama abakiri bato kwitoza umwuga, kuko ngo uzi umwuga atabura amafaranga, atarinze kwirirwa ajya gusaba akazi.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.