Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Umugore w’i Rusizi yatemaguye mugenzi we amushinja kumwicira abana   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 October 2016

 
 

Urayeneza Francoise w’imyaka 37 , yatawe muri yombi nyuma yo gutema agakomeretse bikomeye mugenzi we Nshutiyukize Valentine baturanye mu mudugudu wa Kirehe,akagari ka Hangabashi,umurenge wa Gitambi,muri aka karere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Hangabashi, Kanakuze Vérène avuga ko mugore uri mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, asanzwe ashinja Nshutiyukize amarozi.

Urayeneza ngo avuga ko uwo muturanyi we yamwiciye abana babiri bapfuye bakurikirana mu myaka ishize. Mu ijoro ryo ku cyumweru, uyu Nshutiyukize yanyuze mu rugo rw’Urayeneza asohokana umupanga awumukubita mu gahanga ku bw’amahirwe ntiyapfa ariko arakomereka bikomeye.
Gitifu Kanakuze yongeyeho ko aba bagore babiri basanzwe babana n’abana babo gusa kuko Nshutiyukize yataye umugabo basezeranye naho Urayeneza akaba atagira umugabo uzwi.

JPEG - 124 kb
Abaturage bo mu murenge wa Gitambi basabwe guhangana n’ubugizi bwa nabi bukomeje kwigaragaza mu murenge wabo

Uyu muyobozi ahamya ko basanzwe bagirana ubushyamirane bukomeye bashinjanya amarozi.

Yagize ati’’ Basanzwe bashyamirana cyane ku buryo uretse no gukomeretsanya dufite impungenge ko bashobora no kuzicana, gusa uyu Nshutiyukize yatubwiye ko yifuza kubikemura yimuka akava muri uyu mudugudu akajya gutura ahandi afite ikibanza, Urayeneza Françoise akaba yahoraga avuga ko uyu mugenzi we amutera mu rugo akaza kuhamutukira.”

Urayeneza yabwiye ubuyobozi ko yamutemye ashaka kumushyiraho ikimenyetso gifatika ko ibyo avuga ari byo, cyane ko n’ubundi yari aje iwe.

Avuga ko irondo,abashinzwe umutekano n’abandi baturage ari bo baje barabakiza,iyo batahagoboka bikaba byashoboraga kurenga kumukoretsa akaba yanamwica,cyane cyane ko ngo yari yanamwiteguye ari ku kwezi habona neza.

Ibyo byabaga mu gihe kagari ka Gahungeri umugabo w’imyaka 56 yari amaze gutemagurwa n’abantu bataramenyekana ariko mu bakekwa harimo umuhungu we yibyariye.

Hari hatarashira icyumweru mu kagari ka Mashesha gahana imbibi n’utu tundi basanze umugabo w’imyaka 51 imbere y’uburiri bwe yapfuye urupfu n’ubu rutarasobanuka, ibi byose bikaba byateye icyoba mu baturage.

Mu nama y’umutekano yabaye mu kagari ka Gahungeri abayobozi banyuranye basabye abaturage guhangana n’izi mfu n’uru rugomo bikomeje gufata indi ntera muri uyu murenge, mu gihe kitarenze icyumweru, kuko bimaze gukabya.

 

Comments

 
 
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu
Rusizi: Abataramenyekana bishe umusaza bamujugunya mu Kivu

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise (...)

Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa
Ngoma: Abarokotse Jenoside bifuza ko urwibutso rwa Zaza rwatwikiirwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Zaza, mu murenge wa Zaza, akarere ka Ngoma, baravuga ko bababazwa nuko uru rwibutso rudasakaye, bakifuza ko (...)

Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe
Rubavu:Abahoze ari abayobozi barokoye abatutsi muri Jenoside bashimiwe

Ndabarinze Faustin wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Mutura na Baributsa Juvenal wahoze ari Resiponsabure wa selile Hehu muri Segiteri ya Mutovu, akaba yari n’umuvugabutumwa, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.