Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Umugabo w’i Rusizi yahondaguye umugore we utwite amugira intere   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Nsengumuremyi Jean Pierre w’imyaka 30, utuye mu mudugudu wa Wimana, akagari ka Kanoga mu murenge wa Nyakarenzo, yakubise umugorewe ufite inda y’amezi atatu, amugira intere ku buryo kugeza n’ubu ari mu bitaro.

Uyu mugabo yamukubitiye mu kabari bacururizamo, abaturage batabara, bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mibilizi aho amerewe nabi cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Uwamwiza Jeanne d’Arc, avuga ko uwo mugore witwa Uwambaje Odette afite 24, akaba amaze kubyarana inshuro ebyiri n’uwamukubise atwite inda ya gatatu.

JPEG - 166.6 kb
Aha ni ku kigo nderabuzima cya Mibilizi aho uwo mugore akurikiranirwa n’abaganga (Foto Bahuwiyongera S)

Avuga ko aya makimbirane amaze igihe mu rugo rwabo kuko ngo bahamagawe igihe kirekire bakaganirizwa ariko bikaba byarananiranye.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo, uyu mugabo yahondaguye umugore we bikomeye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro tariki ya 09 Ukwakira ,bisaba ko uyu mugore inzego z’umutekano n’abaturage bamushyira mu ngobyi igitaraganya bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mibilizi aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga. Umugabo na we yahise atabwa muri yombi, ibye bikaba bigikurikiranwa, dore ko asanzwe n’ubundi afite imyitwarire itaboneye .’’

Uwamwiza avuga ko mu bihe bishize uyu mugabo yashatse no gukubita inzego zishinzwe umutekano ubwo zageraga kuri ako kabari ke saa tanu z’ijoro zigasanga yafungiranyemo abantu barimo banywa, mu gihe muri ayo mashaha bibujijwe kunywa inzoga, arihanangirizwa abwirwa ko niyongera gukora amakosa nk’ayo azabihanirwa.

Ati “Nyuma y’uko gushaka kurwanya inzego z’umutekano twaramuhamagaye tumuca amande, tunamubwira ko niyongera gukorera ibitari byo muri ako kabari tuzagafunga, none dore yakagiriyemo umugore we intere, tukaba twumva igisigaye ari ukugafunga, yakomeza gukurura ibikorwa by’umutekano muke, haba mu rugo iwe, haba no mu bandi bantu agafatirwa izindi ngamba ataragira uwo yambura ubuzima.’’

Uyu muyobozi avuga ko amakimbirane yo mu ngo akenshi aterwa n’ingeso y’ubusambanyi igenda ifata indi ntera na yo ikomeje kuba intandaro y’umutekano muke mu miryango inyuranye y’uyu murenge.

Ubuyobozi buri gufata ingamba , zirimo kugirwa inama mu mugoroba w’ababyeyi, ariko aho bazajya babona bikabije bazajya bahafatira ingamba amazi atararenga inkombe.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.