Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburere buboneye ni icyizere cy’umuryango- Jeannette Kagame   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 3 months ago

 
 

Madamu Jeannette Kagame arasaba ababyeyi gukomeza guha uburere buboneye abana muri rusange ndetse no gukomeza kwita ku mugore n’umwana w’umukobwa kuko ari byo gisubizo cy’umuryango mwiza w’ejo hazaza.

Ibi Jeannette Kagame yabitangajeku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira mu murenge wa Cyahinda, mu karerere ka Nyaruguru ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro n’umunsi w’umwana w’umukobwa.

JPEG - 194.2 kb
Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kwita ku burere bw’abana

Yasabye ababyeyi bose muri rusange gutanga uburere buboneye ku bana ndetse anasaba abakobwa gukorera ku ntego, kuko ngo kwita ku mugore ndetse n’umwana w’umukobwa ni cyo cyizere cy’umuryango mwiza w’ejo hazaza.

Yagize ati “Mwa bakobwa mwe nimukomeze mukorere ku ntego, ababyeyi namwe mwite ku gutanga uburere buboneye ku bana. Ikindi kandi ni ugukomeza kwita ku mugore ndetse no ku mwana w’umukobwa muri rusange ni byo bizatuma tugira umuryango mwiza ejo hazaza."

Nyirabazungu Eugenie umwe mu bagore bo muri uyu murenge wa Cyahinda mu buhamya yatanze yagaragaje ko kuba umugore wo mu cyaro asigaye yarahawe ijambo byamufashije gufunguka mu mutwe yiteza imbere. Nyirabazungu ngo kuri ubu umuryango we wanahisemo gufata umwana w’imfubyi amurera nkuwe ndetse n’umuryango we ukaba wanahawe igihembo nka malayika murinzi.

Mucunguzi Izere Joseline umwe mu bana b’abakobwa bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, mu buhamya yatanze nk’umukobwa w’indashyikirwa yasabye abandi bakobwa kwihesha agaciro bagendera ku ndangagaciro zikwiriye umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi.

Mu rwego rwo kwita ku burere bw’umwana kandi ahabwa umuryango umubereye nk’uko insanganyamatsiko y’uwo munsi yavugaga ngo "Twubake umuryango ubereye umwana".

Muri uwo muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro n’umunsi w’umwana w’umukobwa, hanahembwe ba malayika murinzi, abagore biteje imbere ndetse n’imigoroba y’ababyeyi yakoze neza kuruta iyindi muri buri murenge.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.