Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburasirazuba: Ntibavuga rumwe ku cyemezo cyo gufunga ‘Ghetto’   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 May 2016

 
 

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga bicumbikiye mu macumbi bakunze kwita ‘ghetto’ barasaba ko icyemezo cyo guca aya macumbi cyakwigwaho neza, kuko bene aya macumbi bayifashisha mu rwego rwo korohereza abana babo bakora ingendo ndende bajya kwiga.

Nyuma y’uko bivugiwe mu nama y’umutekano y’Intara y’Uburasirazuba ndetse bikanemezwa na Guverineri Uwamariya Odette, bamwe mu babyeyi baravuga ko nta mpamvu babona yatuma ‘ghetto’ zicibwa, kuko abana babo bazibamo kugira ngo bagabanye ingendo ndende bakora bajya ku ishuri.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeza ko ari bo bahitiyemo abana babo kujya kuba muri ‘ghetto’.

Uwamurera Rehma, utuye mu murenge wa Musha, ni umwe mu babyeyi badashyigikiye ko ‘ghetto’ zicibwa.

Yagize ati:“Urabona ubu ibintu byarakomeye iyo ufashe umwana wawe ukamutwara kuba muri bene wabo uba ubikoreje umutwaro, nyamara n’ubusanzwe aho agiye kuba uzajya umutunga, birutwa rero n’uko wamujyana ahantu wizeye ukamucumbikishirizayo ukajya umumenyera ibyo akeneye byose nta muntu umwinuba.

Abashaka guca ariya mazu babanze bakemure ikibazo dufite cy’uko abana hari ibyo bashaka kwiga bitari hafi yabo, n’aho biri bagerayo bagasanga nta macumbi y’ikigo ahari, uburezi bw’imyaka 12 ntabwo bwose bufite amashami abana bashaka kwiga ari hafi yabo, kuko hari ishami usanga riri ahantu hamwe mu karere kose, kandi ugasanga umwana ni ryo ashaka kwiga.”

Habakurama, Umwe mu banyeshuri uba muri bene aya macumbi, yemeza ko icyemezo cyo kwicumbikira iwabo bakizi, bityo akaba asanga ntacyo kimutwaye.

Yagize ati:“Aho ntuye ni kure y’ishuri, kugira ngo noroshye ikibazo cy’ingendo nahisemo kuza kuba muri ghetto, ndamutse ngiye n’amaguru nahagenda nk’amasaha 3.

Nasanze bitakunda maze kubyumvikanaho n’ababyeyi bemera ko nza kuba muri ghetto, ubundi muri ‘weekend’ ngataha nkajya kuzana ibyo nzarya.”

Ababyeyi n’abanyeshuri bose bemeranya ku mpungege ubuyobozi bufite, ko abana bashobora kwigira imico mibi muri ghetto, ariko kandi ngo mu gihe hatarakemurwa ikibitera biragoye ko iki kibazo kizabonerwa umuti, kuko utwara umwana we muri ghetto biba ari amaburakindi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri iki cyemezo, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette yagize ati:“Politiki dufite y’uburezi ntiyemerera abana kuba ku mashuri bicumbikiye, abana baragenda bakishakira amacumbi nyamara muri aya macumbi kuko nta muntu ubagenga bikorera ibyo bishakiye, niho haba intandaro y’uko bamwe muri aba bana bajyanwa mu bucuruzi bw’abantu, abandi bakaba imbata y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

JPEG - 70.2 kb
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette (Foto archive)

Aho bigaragara ko hari ikibazo twumvikanye n’uturere ko dukora igenzura abana bagashakirwa uburyo bacumbikirwa, ariko bizwi n’ubuyobozi ku buryo uburere bwabo bukurikiranwa.”

 

Comments

 
 
Rubavu:Ubuyobozi bwiyemeje kugoboka abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro
Rubavu:Ubuyobozi bwiyemeje kugoboka abanyeshuri basizwe iheruheru n’inkongi y’umuriro

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burizeza ubuvugizi abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye ishuri ry’ababatisita mu Rwanda, riherereye mu mudugudu wa Muhato, (...)

Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2
Nyamasheke: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akurikiranweho amafaranga ibihumbi 2

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro,mu karere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kanjongo akurikiranweho amafaranga 2400 yahawe n’abaturage (...)

Abagore  b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge  buri mwaka
Abagore b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge buri mwaka

Abagore bo mu murenge wa Murama, mu kagari ka Rurenge bishimira ko bahuje imbaraga ubu bakaba bagurirana ibitenge buri mwaka, kandi bakaba bafashanya binyuze mu itsinda bishyiriyeho ryo kubitsa (...)

Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda
Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda

Inkuba yakubise ku kigo cy’ishuri cya TTC mwezi giherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ihungabanya abana b’abakobwa icyenda n’umugabo ukora hafi y’iryo shuri bajyanwa mu bitaro. (...)

Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa
Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa

Abasaza n’abakecuru 209 bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bahoze bafashwa muri gahunda ya VUP, barasaba ko bahabwa inyungu z’umusaruro w’ishyirahamwe bari barashinze, ryitwa Baturebereho. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.