Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburasirazuba:Inyunganizi ya Leta muri gahunda y’ifunguro rya saa sita ntiragera ku mashuri   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 May 2016

 
 

Impamvu ituma amafaranga 100 leta yemeye gutanga mu kunganira gahunda yo gufata ifunguro ku ishuri kuri buri munyeshuri, ataratangwa kugeza ubu ikomeje guteza urujijo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko bahora baka uturere aya mafaranga yo kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ariko ntibayahabwe, nk’uko byagaragajwe mu nama y’uburezi y’Intara y’Uburasirazuba iherutse kubera i Rwamagana.

Mu biganiro byahuje abashinzwe uburezi mu Ntara y’Uburasirazuba bari kumwe n’abayobozi bungirije b’uturere twose tw’iburasirazuba bashinzwe imibereho myiza, Intara hamwe n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, bagarutse kuri iki kibazo.

JPEG - 48.5 kb
Kugaburira abana ku mashuri bibafasha kwiga neza (Foto archive)

Umuyobozi wungirije muri REB Rutari Gerard, ku kibazo cy’amafaranga 100 leta yemeye kuzatangira abana bafite ababyeyi batishoboye kugira ngo bunganirwe ku kubona ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri, yagaragaje ko nta raporo n’imwe babonye iva mu turere ivuga ko ayo mafaranga batayabahaye.

Yagize ati:“Biravungwa ariko nta na hamwe akarere kigeze gatanga raporo ivuga ko batayabahaye, bayabimye, kugira ngo bagire icyo bakora ni icyo gusa nta kindi.

Niba byaravuzwe bifite aho byavugiwe n’uburyo byagombaga gukorwa, ni muri Minisiteri y’imari na Minisiteri y’uburezi, niba ba nyiri igikorwa bagombaga kwakira ayo mafaranga agomba kujya mu yandi mashuri niba bitarakozwe, niba bataragiye kuyasaba, mwagombaga kubaza uwatanze icyo gitekerezo, ubwo ni Minisiteri y’uburezi.Akarere nigasabe kabwire Minisiteri ko basabye amafaranga ntibayabaha.”

Bamwe mu bayobozi b’amashuri ndetse n’abayobozi b’uturere, bashimangiye ko aya mafaranga bayemerewe mu magambo gusa, ariko ntawe bayahaye.

Umwe mu bayobozi b’amashuri, yagize ati:“Hari amafaranga twemerewe ariko ntiturayabona kandi aya mafaranga yari ayo kudufasha mu kubonera abana ifunguro ku ishuri, twarabivuze mu karere nabo batubwira ko nta mafaranga barabona.”

Muri iyi nama nta muyobozi wungirije w’akarere n’umwe wemeje ko bandikiye Minisiteri y’uburezi ayimenyesha ko basabye amafaranga bakayabima.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.