Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburasirazuba:Abayobozi basabwe gucika ku itekinika ry’imibare y’abatuye nabi   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 May 2016

 
 

Abayobozi bo mu ntara y’Uburasirazuba basabwe kwirinda gutekinika imibare y’abaturage batuye nabi muri iyi ntara, kuko byabangamira gahunda zo kubimura hagamijwe kubatuza neza.

Ibi aba bayobozi babisabwe mu nama yahuje abayobozi b’Intara, abayobozi b’uturere twose two muri iyi ntara bungirije bashinzwe iterambere, hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzzwe imiturire.

Muri iyi nama hagaragajwe ko imiturire ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, ariko iyo ikozwe neza.

Kampayana Augustin, umuyobozi ushinzwe imiturire y’imijyi n’icyaro mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, yagize ati:“Igihugu cyacu kimaze kugaragara mu ruhando rw’amahanga ko ari igihugu gifite umurongo mwiza haba mu ikoranabuhanga haba mu mibare….. ntabwo rero ikintu cyazamo gutekinika twakishimira, ntabwo twabyishimira, ntibyaba ari byiza nibyo tuba tuganira.

Yakomeje agira ati:“Tumaze kureba imibare yatangwaga n’uturere igaragaza abatuye hanze ya site z’imidugudu, dukoze isuzuma mu turere tumwe mu ntara y’Uburasirazuba, twakoze Bugesera na Nyagatare tureba uburyo abantu batuye tuza gusanga imibare dufite inyuranye.

JPEG - 109.3 kb
Kampayana Augustin, umuyobozi ushinzwe imiturire y’imijyi n’icyaro mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire

Turabasaba kugira ngo bumvikane ku mategeko n’amabwiriza, bikazatuma tugira imibare nyayo ituma dushingiraho iteganyamigambi ryiza.”

Abashinzwe imyubakire bagaragaje ko mu turere basuye nta mibare y’abaturage batuye mu manegeka bagaragarijwe, nyamara nyuma biza kugaragara ko hari abatuye mu manegeka.

Nko mu karere ka Nyagatare ngo hagaragaye abarenga 1400 batuye mu manegeka batari baramenyekanishijwe, naho mu karere ka Bugesera ho haboneka abaturage 54 biyongera ku mibare yari yatanzwe n’akarere.

Umwe mu myanzuro yafatiwe iki kibazo, harimo kumenya ingo na ba nyirazo batuye mu manegeka, bityo bikorohera gahunda zo kubimura ku buryo bwihuse, ariko hari igishingiweho cyavuye mu mibare mizima izaba yakozwe k’ubufatanye bw’inzego zose.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.