Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Uburasirazuba: Abadozi batangiye urugamba rwo guca ‘caguwa’   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 April 2016

 
 

Abakora umwuga w’ubudozi(abatayeri) bo mu ntara y’Uburasirazuba batangiye gushyiraho inzego zibahagarariye, mu rugamba rwo guca imyambaro ituruka mu mahanga yarambawe izwi nka caguwa.

Nyuma y’amatora y’abahagarariye abadozi mu Ntara y’Uburasirazuba, abadozi baremeza ko iyi ari intambwe ya mbere bateye mu rugamba rwo kurwanya caguwa.

Binama Jean Paul, visi perezida w’ihuriro ry’abadozi ku rwego rw’igihugu yagize ati:“Hari abadozi bazi kudoda, ariko hari n’abandi batarabimenya neza.Niyo mpamvu hagiyeho iri huriro kugira ngo twese duhuze imbaraga abandi bagire ubumenyi buzatuma bakora umurimo wabo unoze.

Ihuriro ryacu rifite gahunda yo kuzakora uruganda rw’ubudozi, ruzadoda imyenda myinshi ishoboka k’uburyo twifuza ko muri buri Ntara hazajyamo uruganda rw’ubudozi.”

JPEG - 66 kb
Abanyarwanda basabwa gukunda imyambaro yakorewe iwabo

Ab’ibanze bazakorera mu ruganda ruzashyirwaho, ni abasanzwe bakora uyu mwuga w’ubudozi, dore ko abo bose bazaba bamaze kumenyekana umubare wabo, n’aho baherereye mu gihugu, biciye mu nzego bishyiriyeho.

Muri iyi minsi kandi hari abadozi bagiye guhugurwa mu gihugu cya Misiri ku buryo bakora imyenda nabo bakazaza kubyigisha bagenzi babo, nk’uko byemezwa na Binama.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba Habanabakize Fabrice, yasabye abadozi kwita ku kazi kabo kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego cyihaye yo guca caguwa.

Yakomeje agira ati:“Abadozi turabasaba kuba inyangamugayo ntibakomeze gushyirwa mu gatebo kamwe n’abafundi, kuko batubahiriza gahunda, ikindi ni uko bagomba gukunda umurimo bakora kuko ukozwe neza wabatunga, icya nyuma ni uko bubahiriza igihe.”

Bamwe mu badozi barambye muri uyu mwuga basanga leta y’u Rwanda yarahaye agaciro umwuga wabo, bityo nabo bakaba bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.