Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ubuhanuzi bwateje ubushyamirane mu itorero rya Methodiste Libre   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 4 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’itorero Methodiste Libre Paruwasi Kibimba, mu murenge wa Mutenderi buravuga ko muri iri torero harimo ubwumvikane buke, bwateje impagarara mu rusengero, zishingiye ku buhanuzi ‘bw’akagambane’, bwatumye bamwe bamena ibikoresho by’urusengero ngo babitumwe n’Umwuka wera.

Imbarutso yo gucikamo ibice mu basengera muri Methodiste libre Paruwasi Kibimba, ngo yaba yaratewe n’igikorwa cyabaye tariki ya 10 Nzeri 2016 mu ishami ry’uru rusengero riri mu kagari ka Karwema, ubwo abakiristo bo muri uru rusengero bamenaguye ibikoresho birimo ibikombe biterekwamo indabo, banatwika imitako, bavuga ko babibwirijwe n’umwuka wera.

Nyuma yo kumenagura ibyo bikoresho hanabayeho gufungirana bamwe mu bakirisito mu rusengero ku cyumweru (kibaziriza igishize), bikurura n’imvururu ku buryo hari abatawe muri yombi.

JPEG - 117 kb
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutenderi na bwo bwemeje ko habayeho ubushyamirane mu itorero Methodiste Libre

Pasitori Kimana Nehemiya uyobora itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Kibimba, avuga ko ubwo buhanuzi ari ubw’ibinyoma kuko ngo nta mwuka wera wategeka abantu kwangiza ibintu byo mu rusengero, ahubwo agaragaza ko abakirisito bo muri uru rusengero basa n’abacitsemo ibice bibiri.

Yagize ati “Byatangiye umwana ahanura ngo ubuyobozi bukwiye guhinduka, sinibuka neza amazina yabo kuko abahanuye bari batatu, ku cyumweru barongeye barahanura mu materaniro, bafunga urusengero bizana ubushyuhe n’umuvurungano mu rusengero, mwarimu bimunanira kubihosha.”

Akomeza agira ati “Byamaze nk’amasaha atatu bafungiranye abakirisito ngo bari guhanura, bakinguye abakirisito barataha, ariko amateraniro ntiyabaye kuko batumvishe n’ijambo ry’Imana.”

Muri ako kavuyo, Polisi yahise ita muri yombi Nzaramba Vedaste wari umubitsi kuri uru rusengero, na Manirareba Didas ukekwaho kwihisha inyuma y’ayo makimbirane.

Hari amakuru avuga ko aba bakiristo bapfa imicungire y’amafaranga y’itorero kuri uru rusengero, ndetse ko n’ubwo buhanuzi ngo bushobora kuba bwari akagambane bakoze bagatuma abantu ngo babihanure.

Muragijemungu Arcade, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi, avuga ko ikibazo cy’akavuyo kari kavutse mu itorero Methodiste Libre ryo mu murenge ayobora kari katejwe n’abantu bari bafite ibyo batishimiye.

Yagize ati “Hari igice cyavutse mu rusengero kigizwe n’abantu hagati ya 30 na 50, bavuga ko batashakaga ubuyobozi bw’itorero Matongo, bateje akavuyo bitwaje ubuhanuzi, bamenagura ibikoresho mu rusengero.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutenderi buvuga nyuma y’ako kavuyo, abatawe muri yombi na polisi bakekwaho guteza imvururu, baje kurekurwa nyuma yo kubumvikanisha n’ubuyobozi bw’itorero, ndetse hakabaho gusabana imbabazi no kwemera ibyaha, aba nyuma bakaba bararekuwe kuwa 15 Nzeri 2016.

Ubuyobozi bw’itorero Methodiste Libre mu murenge wa Mutenderi bugaragaza ko batandatu mu bateje akavuyo bahise bacibwa muri iri torero, abandi barahagarikwa, gusa ntibugaragaza agaciro k’ibyangijwe.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.