Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

‘Tumuhombye’ yagabanyije abakiriya mu isoko rya Kibungo   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 April 2016

 
 

Abacuriza mu isoko rya Kibungo, riherereye mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, bavuga isoko rirema ku mugoroba ryiswe ‘Tumuhombye’ ryayobotswe n’abaturage batari bake, bibwira ko ibicururizwamo bihendutse ugereranyije n’ibyo mu isoko rirema ku manywa.

‘Tumuhombye’ ni izina ryahawe isoko ryitabirwa n’abatari bake, rirema ku minsi isanzwe isoko ry’i Kibungo riremaho, gusa rikagira umwihariko wo kurema mu masaha akuze, guhera i saa kumi n’ebyiri rigakomeza kugeza i saa tatu n’igice z’ijoro.

N’ubwo abacururiza mu isoko rya Kibungo bavuga ko ibicururizwa muri Tumuhombye nta buziranenge biba bifite, abaguzi muri iri soko bishimira ko amasaha y’umugoroba baba bakitse imirimo kandi ngo n’ibiciro biba byagabanyijwe ku buryo budasanzwe.

JPEG - 120.9 kb
Ku manywa abagana isoko rya Kibungo baba ari mbarwa (Foto Manishimwe N)

Mu buhamya Habineza Prudence yahaye Imvaho Nshya ahagana i saa tatu z’ijoro, yagaragaje ko kuza guhaha muri ‘Tumuhombye’ akenshi abiterwa nuko ibintu biba bihendutse cyane, ugereranyije no mu isoko risanzwe rirema ku manywa.

Yagize ati:“Muri aya masaha ibintu biba biri kugura make, kuko tuba tuzi ko abacuruzi baba bari kugira vuba vuba ngo bitahire tukabyita ko tubahombeje.Gusa ikigaragara umuntu atakwirengangiza ni uko mu gitondo wenda haba hari ibintu byiza ariko bihenze, mu gihe nimugoroba haba hari ututari twiza cyane ariko twa make, waza nk’aya masaha akaba aribyo ufata.”

Nubwo abaguzi bishimira guhaha muri ‘Tumuhombye’ kuko ngo ari bwo ibiciro biba byahananuwe, umwe mu bacuruza ibitunguru mu isoko rya Kibungo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nubwo abaguzi bamwe batakiza kubagurira bibwira ko Tumuhombye ari ho bagurira kuri make, naho bahabwa ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:“Burya se baba bazi ngo bari guhombya, nta makuru baba bafite.Ibi bavuga ngo baje muri ‘Tumuhombye’, bagura ibibi, ibintu byiza biba bihari mu gitondo, ibiba bisigaye biba ari ibya nyuma kandi ibya nyuma nta bwiza biba bifite rwose.Ibyo rero bita ngo barahombya ntabwo biba ari byiza kuko ibyiza babitwara kuva mugitondo kugera saa munani.”

Yunzemo ati:“Nimugoroba rero umuguzi yibwira ngo yamuhombeje kuko ya yandi ya nyuma umuhaye aba ari inyungu mu byo yakoreye kuva mu gitondo.”

Isoko rya Kibungo rirema ku munsi wa gatutu n’uwa gatandatu w’icyumweru, abaricuruzamo bakaba bagira inama abaguzi kujya bitabira guhaha ku manywa, bagateza imbere abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko banatanga umusoro igihugu kigatera imbere.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.