Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwiyemezamirimo wubatse ibitaro bya Ngarama yagiye atishyuye abaturage   

  Yanditswe na HABINEZA REGIS
 August 2016

 
 

Abaturage bakoze imirimo itandukanye ku nyubako y’ibitaro bya Ngarama mu karere ka Gatsibo, barasaba ubuyobozi kubafasha kwishyuza rwiyemezamirimo wabambuye amafaranga bakoreye, ubu bikaba bivugwa ko yamaze no gusiga akazi.

Iyi nyubako y’igorofa iherereye mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, abayikozeho basaba inzego zibishinzwe ko zafata ku mafaranga rwiyemezamirimo yari asigaje kwishyurwa, akishyurwa abaturage bamukoreye akabatenguha.

Nyirandahimana Maria Josephine, wakoze kuri iri gorofa, avuga ko amafaranga yambuye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka ibi bitaro ari menshi, ku buryo ubu ngo ari mu ruhuri rw’ibibazo byatewe nuko yari yizeye guhembwa, bikaza kurangira yambuwe.

Yagize ati “Njye nakoze hano kuri iyi taje bandimo amafaranga arenga ibihumbi mirongo ine, none nabuze amafaranga yo gutanga y’ubwisungane mu kwivuza, abana ku ishuri barabirukanye, nkaba nsaba abayobozi b’akarere kundenganura”.

JPEG - 208 kb
Abaturage bashinja rwiyemezamirimo kubakoresha atabahemba (Foto Habineza R)

Cyizere Evode, umusore nawe wakoze kuri iyi nyubako, yagize ati “Njye ubundi nari umunyeshuri tuje mu kiruhuko naka akazi kuri iyi taje none banyambuye arenga mirongo ine na bitanu kandi niyo nari kwishyura ku ishuri, none baranyambuye ndicaye sinabashije gusubirayo kuko ntiwakwiga nta mafaranga y’ishuri.”

Manzi Theogene, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko akarere katakwishyura abaturage kuko atari ko kabakoresheje.

Ariko ngo mu rwego rw’ubuvugizi bakoze urutonde rw’abahakoze batishyuwe barushyikiriza ubushinjacyaha ngo bukurikirane rwiyemezamirimo wambuye abaturage, agaruze ibya rubanda.

Kuri ubu abaturage bakoze kuri iyi nyubako bose hamwe, bishyuza rwiyemezamirimo amafaranga arenga miliyoni esheshatu.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.