Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwinkwavu:Ntibifuza ko imibiri y’ababo bazize Jenoside yimurwa   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 April 2016

 
 

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Rwamagana, barasaba ko imibiri y’ababo bazize Jenoside itimurwa, kuko urwibutso iruhukiyemo rubafasha kwibuka inzira y’umusaraba abatutsi bari bahungiye i Rwinkwavu banyuzemo.

JPEG - 130.6 kb
Uyu ni umwe mu myobo yajugunywemo abatutsi muri Jenoside (Foto Hakizimana Y).

Umwe mu barokokeye i Rwinkwavu witwa Rurangirwa Ismael, yagize ati: “Mwadukorera ubuvugizi abantu bacu ntibimurwe.”

Munyabuhoro Ignace, uhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Kayonza, nawe yagaragaje ko iyi mibiri iramutse yimuwe bitabashimisha, na cyane ko hari n’indi bazi neza ko ihari ariko ikaba itarakurwa mu bisimu irimo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati:“Niba bimura imibiri y’abacu twabonye, ubu hakazasigara abandi twaburiye irengero bakiri mu bisimu, ubwo se abantu bazajya bajya kwibukira i Mukarange kuko bimuye imibiri indi yarasigaye mu bisimu ibyo bizaba bimaze iki?

JPEG - 130.6 kb
Uyu ni umwe mu myobo yajugunywemo abatutsi muri Jenoside (Foto Hakizimana Y).

Ubu se abantu bazajya babanza kwibukira i Rwinkwavu babone kujya i Mukarange…. kuko ubu hari imibiri y’abasaga 400 bakiri mu bisimu.”

Yakomeje avuga ko ubu hari gutegurwa kuzubakwa urukuta rw’amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi i Rwinkwavu, hagamijwe kubika amateka y’ibyahabereye.
Muri Jenoside hari Abatutsi benshi bari bahungiye mu gace ka Rwinkwavu bizeye kuharokokera kuko no mu bundi bwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi mbere ya 1994, ababashaga kuhahungira ngo bahungishwaga na bamwe mu Babiligi bakoraga muri sosiyete yitwaga Geo-Rwanda, yacukuraga amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu.

Gusa ngo muri Jenoside mu 1994 siko byagenze, kuko abahahungiye bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe zabaga muri ako gace.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko impugenge z’aba baturage zifite ishingiro.Yagize ati:“Ni ibyo kuganirwaho kuko ubusanzwe ari gahunda ya komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, tuzabiganiraho akarere na CNLG.”

 

Comments

 
 
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.