Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana:Ntibemeranya na Loni ivuga ko ‘yarangaye’ ubwo Jenoside yabaga   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 April 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, basanga nta burangare umuryango w’abibumbye wagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ahubwo ngo birengagije nkana gutabara abanyarwanda, kuko ibyakozwe byose byabereye mu maso yabo.

Mu biganiro byo mu cyumweru cyo kwibuka, bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro bagaye imvugo zikoreshwa na bamwe bayobozi bakuru b’umuryango w’abibumbye, biregura bavuga ko barangaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Umwe muri aba baturage yagize ati:“Ntabwo Loni yarangaye kuko ibyakorwaga byose yarabireberaga, nibemere bavuge ko batereranye abanyarwanda bakanga kubatabara, ni iki se batabonaga? Bafite amasaterite yafotoraga impande zose bareba uburyo abantu bicwaga none ngo bararangaye? Iyi mvugo nayo ni iyo kudukina ku mubyimba.”

JPEG - 45.9 kb
Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Undi muturage witwa Uwanyirigira nawe yagize ati:“Abo bavuga ngo bararangaye kandi barigendeye bagafasha bene wabo guhungisha imbwa bagasiga abanyarwanda bicwa, ubu nibo mutegerejeho ko batwerurira, ntabyo bakora kuko nta na kimwe cyakozwe batakizi, babimenyeshejwe mbere ko hari gutegurwa Jenoside bavunira ibiti mu matwi.”

Nyiringabo Hamduni, umuyobozi w’umudugudu wa Kabuye, yavuze ko ubusanzwe abanyarwanda babivuze neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise, yakomeje agira ati:“Banze kudutabara ariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zarabikoze mu byo twibuka nabyo turabyibuka kuko ubutwari bagize bwo guhagarika Jenoside ni ntagereranywa.”

Aba baturage basabwe kureka kurangarira iby’abo banyamahanga ahubwo bo bagashishikarira gukora ndetse bakaba aba mbere mu kwerekana ko iterambere bagezeho barikesha ubuyobozi bwiza.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.