Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana: Imvura yashenye inzu zisaga 60   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 4 months ago

 
 

Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu zisaga 60 z’abaturage batuye mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana inangiza urutoki rwa hegitari 16 ku wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2016.

Mu masaha ya saa saba z’amanywa ni bwo iyo mvura ivanze n’umuyaga isiga bamwe mu baturage basenyewe abandi inzu zabo zirasambuka.

Mu tugari twa Murehe hasenyutse inzu 53, mu kagari ka Bujyujyu hasenyuka 8 kuri ubu hakaba hamaze kubarurwa izisaga 61 kandi imibare ikaba igikomeje kubarurwa kuko muri iyi mibare hatabarirwamo ibikoni n’imisarane ndetse n’imyaka byatwaye.

JPEG - 162 kb
Inzu zimwe zagiye hasi uko zakabaye. imyaka nayo irangirika (Hakizimana Y.)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza avuga ko ubu bamwe muri aba baturage bacumbikiwe na bagenzi babo.

Yakomeje agira ati “Ubu igikurikiyeho ni ukureba abakeneye ubufasha kurusha abandi tugafatanya n’umukozi wa Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza abatabishoboye tukaba twabasahkira isakaro, abandi nabo bakareba uko bakongera bagasana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yakomeje avuga ko abo bigaragara ko bakeneye ubufasha bagobokwa ariko ababishoboye bakaba bakwisakarira kuko ngo ikibazo nk’iki giherutse kuba i Karenge abaturage bakisanira hasigara babiri gusa aribo bagobotswe n’akarere.

Abaturage, cyane cyane abatuye ku misozi ihanamye by’umwihariko, bagirwa inama ko bakwiye guhitamo ahandi hantu hatazabateza ibibazo,naho ku bandi baturage bose,bagomba kwihatira gufata ubutaka babuteraho ibiti byagenewe ku bufata kandi bakanarengera ibyamaze guterwa.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.