Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana: Havumbuwe gerenade mu musarani   

  Yanditswe na Manishimwe Noël
 5 months ago

 
 

Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyatoraguwe mu musarani mu mudugudu wa Nyabubare, akagari ka Nyabubare, umurenge wa Karenge n’abantu bari barimo gucukuramo ifumbire, ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge Havugimana Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko iyi gerenade yabonetse agahana i saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa 12 Nzeri 2016, ubwo abantu bari bari gucukura ifumbire yo mu musarani.

Ntibahise bamenya icyari cyo bitabaza ubuyobozi, nabwo bwitabaza inzego z’umutekano, amakuru y’uko ari gerenade amenyekana ahagana saa kumi n’ebyiri.

Yagize ati “Bayitaburuye nka saa kumi z’umugoroba babonye batazi icyo ari cyo, babimenyesha umuyobozi wabo, hitabazwa abasirikare bo mu kigo kiri hafi yaho cyo mu Bihembe, bababwira ko ari gerenade nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba”

JPEG - 62 kb
Iyi gerenade yatowe n’abantu bacukuraga ifumbire mu musarani wari waruzuye utagikoreshwa

Akomeza asobanura ko uyu musarani wakurwagamo ifumbire wari umaze igihe waruzuye ndetse n’umwanda waramaze guhinduka ifumbire.

Nyuma yo kumenya ko ari gerenade abaturage babujijwe kuyegera kugeza inzego zishinzwe gutegura ibisasu bije kuyihavana.

Gitifu Havugimana ati “Aho iri twahise tuhazitira, dusaba abasirikare ko bahamagara abantu bashinzwe gutegura ibisasu bakaza bakayijyana, ubu dutegereje ko inzego zibishinzwe zihagera. Iyo tuwarete yari yaruzuye, itagikoreshwa, hari ukuntu yuzura, abantu bakagurisha ifumbire yayo”

Ubuyobozi bugaragaza ko urugo yabonetsemo ari urw’umuntu usanzwe kandi umusarurani we wari waruzuye kera, n’ umwanda (ifumbire yacukurwagamo) waramaze guhinduka nk’igitaka.

Nyir’uwo musarani watoraguwemo gerenade avuga ko atazi aho yaba yaraturutse n’uwayitayemo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karenge bwakoranye inama n’abatuye Nyabubare bubasaba kutayegera, kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagashyira imbaraga mu kwicungira umutekano.

Gitifu Havugimana avuga ko bitari bisanzwe ko muri uyu murenge haboneka ibisasu.

Iyi gerenade yatowe kugeza ubu iracyari aho yabonetse, abaturage babujijwe kuyegera, mu gihe hategerejwe ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu ziza kuyitwara.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.