Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana:Abaturage basabye abadepite kubavuganira bagasubizwa ibishanga   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 September 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana basabye abadepite kubakorera ubuvugizi bagasubizwa ibishanga kugira ngo bajye babona uko bahangana n’izuba ryibasira intara y’Uburasirazuba.

Mu ngendo abadepite bari gukorera mu ntara y’Uburasirazuba bakaganira n’abaturage ndetse bakanafatanya n’inzego z’ibanze hamwe n’inteko y’abaturage gukemura bimwe mu bibazo bafite, abaturage bo mu murenge wa Gishari bo batakambiye abadepite kugira ngo basubizwe ibishanga ubu bifitwe n’aborozi.

Kibibi Claver atuye mu kagiri ka Ruhimbi, umwe muri aba baturage, ubwo yahabwaga umwanya wo gutanga ikibazo, yagaragaje ko gusubizwa ibishanga byabafasha guhangana n’izuba risigaye riva kare, rikangiza gahunga z’ubuhinzi.

Yagize ati “Musigaye mubona ukuntu imvura isigaye igenda kare, kera ba sogokura bahingaga ibishanga bikabatunga bikanabagoboka mu gihe bugarijwe n’izuba, ubu ibishanga bitoya bidahingwamo umuceri bifitwe n’aborozi nabo inka zigenda zikarya agakangaga inka nazo zigasonza.

JPEG - 194.8 kb
Kibibi Claver, umwe mu baturage basabye abadepite kubakorera ubuvugizi bagasubizwa ibishanga (Hakizimana Y.)

Ibyo bishanga ntitubifite ariko mwe ntumwa za rubanda ubwo mwadusuye mugende mutuvugire icyo kibazo, ibyo bishanga byacu bongere babiduhe.”

Aba baturage kandi bemeza ko impamvu baka ibi bishanga ari uko hari aborozi batabibyaza umusaruro ngo bahingemo ubwatsi bw’amatungo yabo, ndetse ahenshi hakaba harameze ibigunda bityo ngo bo bakaba biteguye kwibumbira mu makoperative bakaba bahinga muri ibi bishanga.

Kabalisa Albert, umwe muri aba baturage yagize ati “Iyo ubona imboga, ibijumba n’ibindi ubu bisigaye bihenda se ugira ngo ni ukubera iki? Hari aho twakuraga ibi byose none abantu bahafite ntibashaka kuhakorera icyo bahaherewe, ibishanga byadutunze kuva kera n’ubu babiduhaye twakomeza tukabibyaza umusaruro.”

Depite Mukakarangwa Clothilde, nyuma yo gusobanuza neza no kumenya ibishangwa bivugwa hamwe na ba nyirabyo yagize ati “Mwiteguye gukora amakoperative mukabikoreramo kuko ntabwo bakwaka umuntu kandi nawe arishyura hanyuma ngo tuhahe umuntu udashobora kugira icyo ahakora, ubu turagitwaye tuzakiganira hamwe n’abandi.”

Ibishanga bivugwa n’aba baturage biherereye mu murenge wa Gishari n’umurenge wa Munyiginya kugenda kugera ku kiyaga cya Muhazi aha hose hakaba hafitwe n’abantu batatu gusa, nk’uko aba baturage babibwiye abadepite.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.