Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana:Abakozi bo mu rugo barahohoterwa bakihimurira ku bana barera   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 July 2016

 
 

Ubushakashatsi ku mibereho n’imikorere y’abakozi bo mu rugo buherutse gushyirwa ahagaragara, bwagaragaje ko ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo baryitura abana babo.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi bo mu rugo bo mu mirenge ya Gishari, Muhazi na Kigabiro yo mu karere ka Rwamagana, bugaragaza ko bagikorerwa ihohoterwa mu ngo, nk’uko bitangazwa na Irambeshya Albert, akaba ari umushakashatsi ku mibereho y’abantu no gukemura amakimbirane.

Yagize ati:“Abakozi bakorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abakoresha babo, ariko nabo bamara kurikorerwa bakihimura ku bana abakoresha baba basize mu rugo cyangwa se ku mitungo yabo bayangiza cyangwa bayisesagura, iki ni ikintu gikomeye gitera amakimbirane hagati y’umukozi n’umukoresha.”

JPEG - 89.5 kb
Abakozi bo mu rugo bashinjwa kwihimurira ku bana ba nyirabuja

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 44.7% by’ababajijwe bemeza ko ihohoterwa mu ngo ribaho mu buryo butandukanye, ndetse ikaba imwe mu nzira ituma aba bakozi bihimura ku bana babicisha inzara, babakubita ndetse hari n’abatorongera bagatwara abana b’abakoresha.

Nsengumuremyi Evariste, umuyobozi w’umuryango MTCR (Mouvement des travailleurs Chretiens au Rwanda), ni Ihuriro ry’abakozi b’abakirisitu mu Rwanda yavuze impamvu zatumye bakora ubu bushakashatsi.

Yagize ati:“Turi umuryango w’abakozi dufite inshingano zo kureba uko akazi gakorwa hirya no hino, akarengane karimo n’aho bigenda neza, ikibazo cyo mu rugo, ingorane bahura nazo no kureba icyo twagikoraho.

Turifuza ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bimenyekana mu rwego rwo gukorera ubuvugizi aba bakozi bo mu rugo.”

Ubu bushakashatsi bwanzuye ko hakwiye kubaho amategeko yihariye agenga abakora akazi ko mu rugo, hakabaho ubufatanye hagati y’abakozi n’abakoresha, hakaba ubwumvikane burinda amakimbirane.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.