Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rwamagana:Abadepite basanze hari abayobozi batazi icyo batorewe   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 5 months ago

 
 

Abadepite bamaze iminsi mu ruzinduko rugamije kuganira n’abaturage no kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo, batunguwe no gusanga mu karere ka Rwamagana hari aho ibibazo byugarije abaturage biterwa n’abayobozi b’imidugudu na ba Gitifu b’utugari, babasa kwisubiraho bagakemura ibibazo aho kubitera.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu ngendo zamaze icyumweru, abadepite bakoreye mu karere ka Rwamagana mu mirenge yose, hari bimwe mu bayagarutsweho nk’ibibangamiye abaturage kandi abadepite nabo biboneye.

JPEG - 227.1 kb
Depite Mukayuhi Rwaka Constance

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Rwamagana, yavuze ko batunguwe no gusanga hari bamwe mu bayobozi usanga bateza ibibazo aho kubikemura.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’ubuyobozi aho twagiye hose wasangaga ubuyobozi bw’umurenge bukora neza, ariko byagera ku mudugudu n’akagari ugasanga abaturage ni bo batunga agatoki abayobozi.

Wagira ngo ntibazi ko batowe n’abaturage ahenshi, urugero ni mu murenge wa Rubona ibibazo twahuye na byo byose wasangaga ari Mudugudu batunga agatoki, cyangwa ari Gitifu w’akagari batunga agatoki.”

Abadepite basabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no kurushaho kubakemurira ibibazo hakurikijwe amategeko kandi ntaho babogamiye.

Umwe mu bayobozi yagize ati “Mugomba kwisubiraho mugakorera abaturage ndetse mukarushaho kubegera kuko muri abayobozi babo.”

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu ntara y’uburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yibukije abayobozi b’imidugudu n’utugari ko bakwiye gukora neza bagaha serivisi nziza abaturage babo, kuko akenshi usanga batungwa agatoki ko badakorera neza abaturage bityo ngo uwumva bimugoye akaba yabisa abandi bakora neza.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu ngendo, abadepite bakoze mu karere ka Rwamagana hari hatumiwe abayobozi b’imidugudu bose, utugari twose, abayobozi b’imirenge ndetse na Nyobozi y’akarere ka Rwamagana.

Muri rusange abayobozi bo mu nzego z’ibanze basabwe guharanira gusubiza ibibazo bibangamiye abaturage n’iterambere ryabo, aho kugira ngo bakomeze gushyirwa mu majwi nk’imbogamizi y’iterambere.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.