Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rutsiro: Inyoni ivuye i Burayi yarumye umuturage   

  Yanditswe na BASANDA NS Oswald
 April 2015

 
 

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro batangajwe n’inyoni ifite ibirango byo mu gihugu cya Pologne ku mugabane w’i Burayi yaguye iwabo, ikanazana imico batamenyereye yo kurumana.

Iyi nyoni nini ishushe (isa) nk’igisiga cya Sakabaka gisanzwe kimenyerewe mu Rwanda yatoraguwe n’abana bari baragiye mu ishyamba, bahita bayitahana.

Abaturage bo muri aka gace batari bamenyereye iyi nyoni baje kuyireba, maze batungurwa n’uko yarumye umwe mu baje kuyishungera witwa Mukangoga Anastasie, agakomereka bikaba ngombwa ko ajya kwa muganga.

Bahise bihutira kuyigeza ku Murenge wa Nyabirasi kugira ngo babafashe kumenya inkomoko yayo na cyane ko bo batari bayimenyereye.

JPEG - 118.1 kb
Iyo nyoni yari ifite ibirango byo muri Pologne

Niyonzima Tharcisse, Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabirasi yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nyoni ikomoka muri Pologne nk’uko byagaragajwe n’ibirango byayo.

Yagize ati “Icyo gisiga cyari cyanditseho ngo F68, Poland BN 5540,6 Dansk 5540 BN“

Uyu muyobozi avuga ko bahise bihutira kumenyesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ibasaba kuyishyikiriza umuryango Forest of Hope Association ukorera mu ishyamba rya Gishwati.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Thierry Aimable Inzirayineza yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nyoni bayirekure ikaguruka nk’uko RDB yari yabibasabye, gusa ngo ishobora kuba itarageze kure kuko yari inaniwe.

Inzirayineza yavuze ko bavuganye n’abo muri Pologne bakabemerera ko inyoni ari iyabo.

Ati “RDB yabajije ba nyira yo bo muri Pologne bitewe n’umwirondoro wari wanditse kuri iyo nyoni bavuga ko yagurutse iva iwabo bitewe n’ubukonje.”

Ba nyiri icyo gisiga cyo mu bwoko bwa sakabaka babwiye abashinzwe ishami ryo kurengera ibinyabuzima muri RDB ko bitewe n’imbeho izo nyoni ziva iwabo zikajya gushakisha ahantu hashyushye, basaba ko iyo nyoni yarekurwa ikazagira igihe izongera gusubira iyo yavuye ku mugabane w’u Burayi nk’uko izindi zibigenza.

 

Comments

 
 
Abagore  b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge  buri mwaka
Abagore b’i Ngoma bishyize hamwe bagurirana ibitenge buri mwaka

Abagore bo mu murenge wa Murama, mu kagari ka Rurenge bishimira ko bahuje imbaraga ubu bakaba bagurirana ibitenge buri mwaka, kandi bakaba bafashanya binyuze mu itsinda bishyiriyeho ryo kubitsa (...)

Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda
Nyamasheke: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri ihungabanya abana b’abakobwa icyenda

Inkuba yakubise ku kigo cy’ishuri cya TTC mwezi giherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ihungabanya abana b’abakobwa icyenda n’umugabo ukora hafi y’iryo shuri bajyanwa mu bitaro. (...)

Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa
Rubavu: Imicungire y’umutungo w’ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru irakemangwa

Abasaza n’abakecuru 209 bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bahoze bafashwa muri gahunda ya VUP, barasaba ko bahabwa inyungu z’umusaruro w’ishyirahamwe bari barashinze, ryitwa Baturebereho. (...)

Abaturage b’i Kayonza batejeje neza baremewe na bagenzi babo toni 2,8 z’ibigori
Abaturage b’i Kayonza batejeje neza baremewe na bagenzi babo toni 2,8 z’ibigori

Abaturage bo mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baremeye bagenzi babo batabashije kweza, babaha toni 2 n’ibiro 800 byo kubafasha muri iki gihe. Ubuyobozi bw’akarere (...)

Rulindo: Bishimiye umuyoboro w’amazi bahawe watwaye akabakaba miliyari
Rulindo: Bishimiye umuyoboro w’amazi bahawe watwaye akabakaba miliyari

Abaturage mu Karere ka Rulindo, barashimira Leta y’u Rwanda yabahaye amazi meza binyuze mu muyoboro w’amazi wa Mutagata watashywe kuri ku wa Kabiri taliki ya 14 Werurwe 2017. Uwo muyoboro wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.