Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rutsiro:Abaturage bafashe ingamba zo guhashya ubutagondwa   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Gutangira amakuru ku gihe no kugaragaza uwo ari we wese washaka kuyobereza urubyiruko mu butagondwa, ni imwe mu ngamba zafashwe n’abaturage bo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro busaba abaturage gusigara umutekano no kubungabunga ibyiza bamaze kugeraho, no kurwanya uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano.

Aba baturage bavuga imyato ibyiza bamaze kugezwaho ba Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda bemeza ko kuba bazi aho igihugu cyavuye bituma biha intego yo guharanira kujya imbere, barushaho gukora mu rwego rwo kwiteza imbere.

PNG - 914.4 kb
Meya w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance asaba abaturage gusigasira ibyagezweho (Foto Iyaremye Y)

Kamanzi Jerome, umwe mu baturage, avuga ko ibyiza bimaze kugerwaho bikwiye gusigasirwa, bikaramba kugira ngo bakomeze kubyubakiraho iterambere n’imibereho myiza yabo.

Yagize ati:“Tumaze kugera kuri byinshi kandi by’iterambere twagejejweho na Leta y’ubumwe, nta mpamvu yo kugira ngo hagire ushaka kudusubiza inyuma, tuzamurwanya twivuye inyuma.

Ubu ngubu nta murenge utagira amashuri kandi twiga ku buntu, uburezi kuri bose, kuba twaragejejweho amavuriro muri buri murenge kandi mbere ntabwo byabagaho, imihanda irahari ubu turahahirana.

Iterambere tugezeho turifuza kurikomeza, ntabwo tuzihanganira umuntu ushaka kwitwara nabi ashaka guhungabanya umutekano.”

Ayinkamiye Emerance, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe hagaragazwa uwo ari we wese ushaka kubasubiza inyuma, asenya ibyo bubatse biyushye icyuya.

Yagize ati:”Inaha nta bikorwa b’intagondwa biratangira kuhagaragara, ariko hari abantu batangiye ahantu hatandukanye gushimuta abana bakabajyana mu bikorwa by’ubwihebe, bikwiye gukumirwa kandi muzabigiramo uruhare.

Mukwiye kumenya ko umuyisilamu atari intagondwa ahubwo hari abiyitirira Isilamu bashaka kwanduza isura yabo, ibyo tumaze kugeraho ni byinshi musabwe kubirinda.”

Mu karere ka Rutsiro nta bikorwa by’ubutagondwa birahaboneka ariko mu rwego rwo gukumira iyi ngeso hakiri kare, ubuyobozi buvuga ko bushyize imbaraga mu gufatanya n’abaturage mu guhanahana amakuru kuri ibi bikorwa bishobora gutesha abaturage umurongo wo gukomeza kwiyubakira igihugu.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.