Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Yimanitse mu kagozi yiziza ko umugore we yanze ko bagurisha isambu   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Umugabo witwa Mvuyekure Blaise w’imyaka 27, wo mu kagari ka Gatereri, mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye nyuma y’aho yari agiye kwiyahura yimanikishije ikiziriko cy’ihene, bakamutahura atarashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Habiyaremye Janvier, yabwiye Imvaho Nshya ko Mvuyekure yashatse kwiyahura abitewe n’amakimbirane aturuka ku kuba yarashatse ko bagurisha isambu kugira ngo abone amafaranga yo kujyana mu bucuruzi, umugore akamubera ibamba.

Yagize ati “Uyu mugabo usanzwe ari n’umusinzi ngo umugore yagize amakenga ko isambu n’igurishwa, umugabo azayatsinda mu kabari urugo rukagwa mu bukene bukabije, abana 2 bafitanye bakicwa n’inzara, yanga ko isambu igurishwa, amakimbirane arakara cyane kugeza aho umugore yafashe icyemezo cyo kwahukana, amaze igihe iwabo aragaruka ubu yari amaze icyumweru gusa agarutse.’’

JPEG - 198.2 kb
Uwo mugabo yari agiye kwiyahura yimanitse mu kiziriko cy’ihene

Yongeyeho ati “Amakimbirane yarakomeje, umugabo amubwira ko natareka ngo agurishe iyi sambu aziyahura umugore agapfakara akareba igifite inyungu kurusha ikindi, ngo mu ma saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku cyumweru gishize ni bwo umugore yabonye umugabo aryamye kandi yagombaga kujya ku irondo, abimwibukije batangira gutongana ni bwo umugabo yafataga ikiziriko cy’ihene akizirika mu giti ku mbuga umugore asohotse abibonye avuza induru, mwene nyina abyumvise ahita atabara vuba amuzitura atarashiramo umwuka.’’

Uyu mugabo ngo yahise afatwa n’irondo yari yanze kujyaho, riramurarana kugira ngo atongera kwiyahura, ashyikirizwa polisi kugira ngo abazwe iby’ubu bugizi bwa nabi yari agiye kwikorera, hato atazabukorera n’umugore we.

Gitifu Habiyaremye yasabye abaturage kureka amakimbirane no gushaka gusesagura umutungo w’urugo kuko na wo ugira amategeko awugenga.

Anavuga ko kwiyahura atari umuti w’ibibazo byose bahura na byo, ko ibyiza ari ukugana ubuyobozi bukabikemura, anibutsa abaturage ko ntawe ukwiriye guhatirwa kwicungira umutekano akora irondo, kuko nk’uyu mugabo ngo yari yiryamiye kandi azi ko agomba kujya kurara irondo.

Bibaye hatarashira n’icyumweru mu murenge wa Rwimbogo na bwo muri aka karere umugore yimanitse mu gitenge ku gisenge cy’inzu agakurwamo n’abana be.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.