Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Rusizi: Yafatanwe amayero 750 y’amiganano   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Umugabo witwa Mujyambere Patrick ukomoka mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe, ku italiki 31 Ukwakira asanganywe ama euro 750 y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kwigisha no kurwanya amafaranga y’amiganano hagamijwe kurinda ubukungu ikwirakwizwa ry’ayo mafaranga bikomeje gutanga umusaruro, kubera kuba maso kw’abakora ubucuruzi butandukanye n’ubufatanye bakomeje kugirana nayo ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire atangaza ko uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ubwo yageragezaga kujya mu biro by’ivunjisha biri I Kamembe, nibwo umukozi wabyo yamuketse , yitegereza neza amafaranga amuhaye asanga ni amiganano.

Nawe yahise yitabaza abaturage bari hafi aho, nabo bamushyikiriza Polisi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

CIP Kanamugire yagize ati:” Ibi ntibikunze kubaho ariko bigira ingaruka ku iterambere ry’ubucuruzi no ku bukungu muri rusange, aho byagiye biba , ababifatiwemo barabihaniwe.”

Yashimye ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibi bikorwa cyane abashyikirije uriya mugabo Polisi, aho yavuze ko ari igikorwa ibi ari ibyiza by’ubufatanye by’impande zombi mu guhana amakuru agamije kurwanya ibyaha nk’ibi ndetse n’ibindi muri rusange.

Yakomeje agira ati,"Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intera ndende mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make, agira ingaruka mbi ku bukungu niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya; amafaranga y’amiganano ateza igihombo. Kuyatahurisha amaso biragoye. Hari ibikoresho byinshi bishobora kwifashishwa mu kuyatahura ku buryo bworoshye ".

CIP Kanamugire yagize ati: "Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata abakora n’abasakaza amafaranga y’amiganano, ariko uruhare rw’abaturage mu kurwanya iki cyaha rurakenewe, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ku babikora".

Yagiriye abacuruzi inama yo kugura ibyuma bitahura amafaranga y’amahimbano kugira ngo birinde kuribwa utwabo.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

 

Comments

 
 
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.